Thursday, July 2
Shadow

Ubuzima

Gicumbi:impunzi ziravuga ko kubera ubucucike bwabo ari bo bari bakwiye kwambara udupfukamunwa ariko ko batabona amafaranga yo kutugura

Gicumbi:impunzi ziravuga ko kubera ubucucike bwabo ari bo bari bakwiye kwambara udupfukamunwa ariko ko batabona amafaranga yo kutugura

Ubuzima
Impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatujwe mu nkambi ya Gihembe iherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, ziravuga ko kubera ubucucike bwabo ari bo bari bakwiye kwambara udupfukamunwa ariko ko batabona 1 200 Frw yo kutwigondera. Bavuga ko ari bari bakwiye guhabwa udupfukamunwa mbere y’abandi ariko ngo ntibabasha kutwigondera (Photo/Archive) Izi mpunzi zigera mu bihumbi 12 bose bakaba batuye mu nzu 2 600 gusa bavuga ko uretse kuba mu nzu imwe bayibamo ari benshi, ariko ziriya nzu zinegeranye cyane. Bavuga ko icyorezo cya COVID-19 kiramutse kigeze muri iriya nkambi bose bahita bacyandura bityo ko amakuru baherutse kumva yo kwambara udupfukamunwa ku banyu bose abareba. Umwe utifuje ko atangazwa ati “Udupfukamurwa usanga dufitwe n’abaganga bahako
Raporo ya Komisiyo y’ubukungu muri Loni ishinzwe Afurika (CEA) ivuga ko abagera ku bihumbi 300 bazicwa na Coronavirus muri uyu mwaka.

Raporo ya Komisiyo y’ubukungu muri Loni ishinzwe Afurika (CEA) ivuga ko abagera ku bihumbi 300 bazicwa na Coronavirus muri uyu mwaka.

Ubuzima
Raporo ya Komisiyo y’ubukungu muri Loni ishinzwe Afurika (CEA) , yasohotse kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko abagera ku bihumbi 300 bazicwa na Coronavirus muri uyu mwaka. Ivuga ko mu gihe nta gikozwe gifatika mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, abantu bagera kuri miliyoni 3.3 bashobora guhitanwa n’iki cyorezo naho abagera kuri miliyari 1.2 bakayandura kuri uyu mugabane muri rusange. Iyo raporo ivuga ko niyo abantu bakurikiza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi yo gukaraba intoki, kwirinda amakoraniro y’abantu benshi, kuguma mu rugo n’izindi abarenga miliyoni 122 bashobora kwandura Coronavirus muri Afurika. Raporo ivuga ko uko byagenda kose inzego zishinzwe ubuzima zisanzwe zicumbagira muri Afurika zizagorwa cyane n’imibare y’abazandura Coronavirus kandi uyu mugabane ukeneye miliyari 44$
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage wahageze avuye muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage wahageze avuye muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Ubuzima
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage w’imyaka 66 wahageze avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland, yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus. Itangazo Guverinoma ya Kenya yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 rigira riti “Twakiriye amakuru y’akababaro y’umurwayi wa mbere wagaragayeho Coronavirus. Umunyakenya w’imyaka 66 y’amavuko yitabye Imana mu masaha ya nyuma ya saa sita aho yari arwariye mu bitaro bya Aga Khan.” Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, rivuga ko uwo mugabo yari usanzwe arwaye diabète yageze muri Kenya ku wa 13 Werurwe 2020, avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland. Kugeza ubu Kenya ifite abantu 31 bagaragayeho Coronavirus, umwe yitabye Imana u
Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo

Ubuzima
Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo. Mu gihugu cy’u Buyapani naho batangaje ko hari umuti witwa Fujifilm ushobora guhangana n’iki cyago. Ese icyizere cyo kubona umuti wa Coronavirus nyawo cyaba kingana gute? Kuwa 17 Werurwe 2020 inkuru yaturutse mu gihugu cy’u Bushinwa yavugaga ko urukingo rwa Coronavirus (Covid-19) rwabonetse. Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru Dailmail cyaganirije impugucye ku ndwara z'ibyorezo, Chen Wei uri mu bari gukora ubu bushakashatsi busa n'ubugeze ku musozo, yatangaje ko uru rukingo rugiye kuba igisubizo kuri benshi. Ubu bushakashatsi buri gukorwa binyuze mu buvuzi bw’igisirikare cy’u Bushinwa ”Academy of Military Medical Sciences” mu itsinda rihagarariwe na Major
RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus

RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus

Ubuzima
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Uwo mugabo acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza muri ako Karere. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko uwo mugabo yafashwe kuwa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’uburinganya.   Ati “Yafashwe ejo [kuwa kabiri tariki 17 Werurwe 2020] akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya [...] yafatiwe mu Karere ka Musanze.” Umuhoza nta byinshi yatangaje haba kuburyo yakwirakwizagamo ibyo bihuha cyangwa yiheshaga iby’ab
Scroll Up