Mu mahanga

Bambitswe ibikarito mu gihe cy’ibizamini

Bambitswe ibikarito mu gihe cy’ibizamini

Mu mahanga
Ishuri ryisumbuye rya Baghat muri Leta ya Karnataka mu Buhinde ryasabye imbabazi nyuma yo kwibasirwa kuko ryambitse abanyeshuri baryo ibikarito mu maso ngo badakopera mu bizamini. Amafoto yakwirakwijwe yagaragaje abo banyeshuri bari gukora ikizamini cy’ubutabire (Chimie) , bambaye ibikarito mu mutwe ngo badakopera. Ibyo bikarito byari bipfumuye ku mpande ngo batabasha gukopera bagenzi babo. Umwe mu bayobozi bo kuri icyo kigo, MB Satish avugana na BBC yasabye imbabazi kuri ako gashya yazanye kagafatwa muri rubanda nk’akagamije gukoza isoni ikiremwamuntu. Yavuze ko ari uburyo bahisemo kwifashisha nyuma yo kumva ko hari ahandi bukoreshwa. Yakomeje avuga ko abana bambitswe ibyo bikarito ku bushake bwabo kuko ari nabo babyizaniye. Ati “Ntabwo twabibategetse. No mu mafo
Tanzania Yaguze udukingirizo 30M mu rwego rwo guhangana n’ibura ryatwo.

Tanzania Yaguze udukingirizo 30M mu rwego rwo guhangana n’ibura ryatwo.

Mu mahanga
Inzego z’ubuzima mu gihugu cya Tanzania zaguze udukingirizo miliyoni 30 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ryatwo mu gihugu. BBC yanditse ko igurwa ry’utu dukingirizo ryaturutse ku kuba igiciro cyatwo kigenda kizamuka, bigaterwa na none nuko ingano y’utwo guverinoma itanga hirya no hino yagabanutse. Ibi byatumye amahoteli n’utubari mu mujyi wa Dar es Salaam batagitanga udukingirizo tw’ubuntu ku bakiriya babo nk’uko bari basanzwe babigenza. Umwe mu bakora muri hoteli yabwiye BBC ko hari amaduka asigaye agurisha udukingirizo 3000 by’amashilingi ya Tanzania, 5000 na 10, 000 ibiciro bigatandukana bitewe n’imiterere yatwo. Yagize ati “Amaduka amwe n’amwe asigaye agurisha udukiningiro ibihumbi 3000 by’amashilingi ya Tanzania, 5,000 n’10,000 ibiciro bigatandukanywa n’imite
Uganda.Abatinganyi bashobora kuzahura n’ibihano bikomeye

Uganda.Abatinganyi bashobora kuzahura n’ibihano bikomeye

Mu mahanga
Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa. Iryo tegeko ryari ryaburijwemo mu myaka itanu ishize kubw’amakosa yari arimo ariko Guverinonma yatangaje ko rigiye kubyutswa. Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa. Minisitiri w’imyitwarire, Simon Lokodo yagize ati “Kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari umuco w’abagande nyamara hashize igihe hariho ubukangurambaga abatinganyi mu mashuri by’umwihariko mu rubyiruko aho bakwiza ibihuha ngo ni ibyo umuntu avukana.” Lokodo yavuze ko icyo bashaka ari uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda bisobanurwa neza, ubikora, ubikwirakwiza n’ubishishik
HCR ivuga ko nta mpunzi Igombwa gutegekwa gutaha iwabo.

HCR ivuga ko nta mpunzi Igombwa gutegekwa gutaha iwabo.

Mu mahanga
Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, bwemeza ko ibivugwa ko bwemeranyijwe na Leta ya Tanzania n’iy’u Burundi ko  impunzi z’Abarundi zigomba gutaha iwabo byanze bikunze ari ibinyoma. HCR ivuga ko nta mpunzi yagombye gutegekwa gutaha iwabo. Abarundi bahungiye muri Tanzania ngo bari kwirukanwa ku ngufu. HCR irabyamagana Muri Kanama, 2019 Tanzania  yatangaje ko yemeranyijwe na  HCR hamwe na Leta y’u Burundi ko impunzi ziri muri Tanzania zitahawe ubwenegihugu ngo ziture zigomba gutaha uko byagenda kose. Kugeza ubu Tanzania icumbikiye impunzi zikomoka mu Burundi zigera ku 200 000. HCR yemeza ko izi mpunzi zose zifite uburenganzira bwo kuba muri Tanzania kandi ko ntawe ugomba kuzitegeka gutaha ikubagahu. Guhera muri 2017 hari amas
Umuyobozi w’inyeshyamba za Raia Mutomboki yishikirije inzego z’umutekano

Umuyobozi w’inyeshyamba za Raia Mutomboki yishikirije inzego z’umutekano

Mu mahanga
Umuyobozi w’inyeshyamba za Raia Mutomboki Shukuru, zirwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Congo, Gen Shukuru Kawaya, yashyize intwaro hasi yishyikiriza inzego z’umutekano. Gen Shukuru Kawaya yemeye gushyira intwaro hasi yishyikiriza ingabo za leta ku wa mbere tariki 30 Nzeri 30. Uko kumanika amaboko kuje gukurikira ibikorwa bikomeye by’ubukangurambaga bigamije gushishikariza imitwe yitwaza intwaro kuzishyira hasi. Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) mu kwezi gushize. Colonel Doms yabwiye ikinyamakuru Laprunellerdc.info, gikorera muri Kivu y’Amajyepfo ko “Generali yiyemeje kuva mu mashyamba yakirwa n’inzego z’umutekano i Meshere ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2019 mu birometero 28 uvuye ku gasanteri ka Bulambika, maze bazamukan
Umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri sitasiyo ya polisi mu Mujyi wa Paris.

Umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri sitasiyo ya polisi mu Mujyi wa Paris.

Mu mahanga
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa, byatangaje ko umugabo witwaje icyuma yishe abapolisi bane kuri sitasiyo ya polisi mu Mujyi wa Paris. Byabaye kuri uyu wa Kane Saa munani mu gace kitwa île de la Cité hagati mu murwa mukuru Paris hakaba hahise hazitirwa. Uyu mugabo, utaratangazwa amazina, bivugwa ko ari umwe mu bakozi b’aho, nawe akaba yarashwe na polisi arapfa. Ibinyamakuru mu Bufaransa bivuga ko uwakoze ibi ari umugabo w’imyaka 45 wari umaze imyaka 20 akora mu buyobozi bwa Sitasiyo ya polisi i Paris. Uyu mugabo ngo yishe ateye icyuma abantu babiri imbere mu biro, umuntu umwe mu nzira igana hanze n’uwa kane mu mbuga y’iyi nyubako ari naho nawe yarasiwe agapfa. Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’umunsi umwe abapolisi batangiye imyigaragambyo mu gihugu hose bamagana urugomo bako
Igihugu cya Misiri cyagaragaje isanduku y’umupadiri witwaga Nedjemankh ikozwe muri Zahabu

Igihugu cya Misiri cyagaragaje isanduku y’umupadiri witwaga Nedjemankh ikozwe muri Zahabu

Mu mahanga
Igihugu cya Misiri cyagaragaje isanduku y’umupadiri witwaga Nedjemankh ikozwe muri Zahabu, yavanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibwa ikaza no kugurishwa. Ibitangazamakuru birimo haaretz.com byatangaje ko yabayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Yaje kwibwa mu 2011 ubwo habaga imyigaragambyo mu Misiri yasize yeguje Perezida Hosni Mubarak. Abayobozi muri Misiri batangaje ko iyi sanduku imaze kwibwa yanyujijwe mu bihugu bitandukanye mbere y’uko igurishwa inzu ikora ibikorwa by’ubukerugendo yitwa Metropolitan Museum iherereye i New York mu myaka ibiri ishize, iguzwe akayabo k’amadorali miliyoni enye. Mu mezi atandatu ashize nibwo iyi sanduku yaje kumurikirwa muri iyi ngoro, gusa inzego z’ubutabera zaje kuvuga ko impapuro zakoreshejwe ngo igere muri iki gihu
Magufuli yashyizeho imbabazi zidasanzwe ku bafungiye kunyereza umutungo wa Leta

Magufuli yashyizeho imbabazi zidasanzwe ku bafungiye kunyereza umutungo wa Leta

Mu mahanga
Nibura abantu 467 baregwa ibijyanye n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu no kunyereza umutungo wa Leta muri Tanzania bamaze kwandika basaba imbabazi Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika mu rwego rwa gahunda y’imbabazi yatangijwe na Perezida John Pombe Magufuli. Perezida John Pombe Magufuli Perezida John Pombe Magufuli avuga ko abamaze gusaba imbabazi bakwiye no kuzihabwa bidatinze Mu cyumweru gishize Perezida Magufuli yagiriye inama Umuyobozi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Biswalo Mganga gufungurira imiryango abashinjwa ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu biteguye kwemera icyaha kandi bagasubiza amafaranga bibye nyuma bakarekurwa. Ubusanzwe ibyaha bijyana no kumunga umutungo w’igihugu no kwigwizaho amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko ntibijya bitangirwa ingwate ngo umuntu akuri
Indege za USA zasutse bombe 800 mu birindiro bya ISIS muri Afghanistan.

Indege za USA zasutse bombe 800 mu birindiro bya ISIS muri Afghanistan.

Mu mahanga
bitero by’indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byaraye bigabye mu kirwa kiri mu gace ka Tigris kari mu kirwa cya Qanus muri Syria. Ubuvugizi bw’ingabo za USA buvuga ko byakozwe mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Islamic State bavuga muri kariya gace bakajya kurwana muri Syria. Bombe zipima toni 40 nizo zarashwe muri biriya birwa Biriya bitero byagabwe n’indege zo mu bwoko bwa F15 na F35 ziri muzikoranye ikoranabuhanga rihambaye kurusha izindi ku isi muri iki gihe. USA igabye ibi bitero nyuma y’uko Perezida Donald Trump ategetse ko ibiganiro byari biteganyijwe guhuza abahagarariye igihugu cye muri Afghanistan, ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’abarwanyi b’Abatalibani bihagarara. Mu mpera za Kanama uyu mwaka izindi ndege za USA zasutse bombe 800
Gufotora Mu Ndege Byaciwe! Urw’amenyo Kuri Sosiyete Y’indege Muri Uganda

Gufotora Mu Ndege Byaciwe! Urw’amenyo Kuri Sosiyete Y’indege Muri Uganda

Mu mahanga
ENTEBBE — Isosiyete y’indege ya Uganda (Uganda Airlines) yatangiye gukora kuva kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kanama 2019, ikaba yahawe urwamenyo kubera kutemerera abagenzi gufotora bari muri iyo rutemikirere, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikakanaga amafoto agaragaza amatike yandikishishijwe intoki yari yahawe abagenzi, ubwo bajyaga muri Kenya. Abandi bayirutsemo kubera kugaburirwa agatogo mu ndege. Nkuko za raporo zigaragazwa n’abari mu ndege yo mu bwoko bwa Bomardier CRJ-900, abanyamakuru bajyaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, mu rwego rwo gutangiza iyo sosiyete, bahawe gasopo yo kutazongera guhirahira bafotora nyuma “kudukoza isoni.” Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru The Observer Nicholas Bamulanzeki akaba ariwe wakwirakwije aya mafoto, aho hasi ku mafo
Scroll Up