Ubuzima

Musanze.Mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340

Musanze.Mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340

Ubuzima
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340 we n’umuhungu w’imyaka 35 bacuruzaga mu baturage. Uyu mukecuru yafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020, afatirwa mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Kivumu. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko abaturanyi b’uyu mukecuru n’umuhungu we bahaye amakuru Polisi ko muri uru rugo bacuruza urumogi, niko guhita itegura igikorwa cyo kujyayo kubafata. Yagize ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage, abapolisi bagiye gufata uriya mukecuru n’umuhungu we bageze hafi y’urugo bahura n’uwo muhungu ahetse igikapu, abonye abapolisi agikubita hasi ariruka, barebyemo basanga ha
Nyuma yo guhabwa igitanda mu bitaro bya Ruhengeri uzajya utanga ingwate

Nyuma yo guhabwa igitanda mu bitaro bya Ruhengeri uzajya utanga ingwate

Ubuzima
Itangazo rivuga ko mu rwego rwo guhangana n’abantu bagendaga bambuye ibitaro amafaranga kandi byarabacumbikiye, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 uwo ariwe wese( niyo yaba akorana n’ubwishingizi runaka) azajya abanza atanga amafaranga runaka y’ingwate mbere yo guhabwa serivisi. Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 31, Ukuboza, 2019 rigashyirwaho umukono na Dr Philbert Muhire rigira riti: “ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biramanyesha ababigana bose ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abahabwa serivisi bakagenda batishyuye bigatuma ibitaro  bihora mu gihombo,   guhera taliki 01, Mutarama, 2020 , abazajya bahabwa igitanda bazajya bishyura caution( ingwate) mu buryo bukurikira…” Twagerageje kuvugisha Dr Philbert Muhire ngo atubwire uko igihombo baterwaga n’abantu b
Inyanya zigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko

Inyanya zigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko

Ubuzima
Akamaro gakomeye k’inyanya ku mubiri w’umuntu 30/12/2019 - 09:30 Inyanya ni imboga zikoreshwa hafi ya buri munsi mu miryango yacu, nyamara hari benshi baba batazi icyo inyanya zimarira umubiri wacu. Inyanya zigizwe n’intungamubiri nyinshi zo mu bwoko bw’amavitamini ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye.Byibuze urunyanya rumwe rushobora gutanga 40% bya vitamin C umubiri ukenera buri munsi.Numara kumenya akamaro k’inyanya, bizatuma udashobora kuzibura mu mafunguro yawe ya buri munsi nkuko ikinyamakuru India Times cyabyanditse mu nkuru igira iti ’ 10 Unbelievable Health Benefits of Tomatoes That Should Make Them A Part Of Your Daily Diet’ yo ku wa 27 Werurwe 2017. 1. Inyanya zifasha gusukura umubiri Inyanya zigira intungamubiri zo mu bwoko bw’amavitamini A na C, zikagiramo n’
Rwamagana.Abakozi batatu b’ibitaro bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Rwamagana.Abakozi batatu b’ibitaro bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Ubuzima
Abakozi batatu b’ibitaro bya Rwamagana bakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo w’ibi bitaro ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba bakozi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko mu ishami ry’ibaruramari hagaragayemo amwe mu makosa adasobanutse ubuyobozi bw’ibi bitaro bugasaba RIB gukurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yavuze ko aba bakozi batawe muri yombi ndetse na dosiye zabo zamaze gukorwa ngo zikaba zarashyikirijwe parike. Ibitaro bya Ramagana Yagize ati “Nibyo dufite abantu batatu bafunzwe bose ni abakozi b’ibitaro, aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano dosiye yabo yarakozwe yararangiye yohe
Gasabo-Rusororo. Imvura Ivanze n’umuyaga  yangije inzu z’abaturage

Gasabo-Rusororo. Imvura Ivanze n’umuyaga yangije inzu z’abaturage

Ubuzima
Kuri uyu migoroba tariki ya 17/12/2019 saa munani (14h) mu murenge wa Rusororo,haguye imvura nyinshi ivanze n'umuyaga yasenyeye Abaturage batundukanye. Umujyi wa Kigali watangarije umunyamaku w'uruvugiro.com,ko bari gukora ibishoboka byose gutabara Abaturage babavana ahahobora gushira ubuzima bwabo mu Kaga,ndetse baboneraho kwibutsa batuye mu manegeka,mu bishanga kuba bagerageza bakahimuka bagashaka aheza,mu rwego two kubungabunga ubuzima bwabo. Amakuru Uruvugiro.com yabashije kumenya Mu bangirijwe n'iyi mvura naba bakurikira. 1/ Hakizimana Jean Pierre mu mudugudu wa gasiza 2/ Murindangabo Jean Claude mu mudugudu wa gasiza 3/ Inzu icungwa na Ngerina mu mudugudu was gasiza 4/ Inzu ya Shinani mu mudugudu was gasiza 5/ Inzu y igikoni ya Ndagimana mu mudugudu was gasiz...
Uwishe umugore we umurambo akawutaba yatawe muri yombi

Uwishe umugore we umurambo akawutaba yatawe muri yombi

Ubuzima
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cy’ibura rya Nirere Alphonsine wabuze tariki 24 Ugushyingo 2019, rwamaze guta muri yombi umugabo we witwa Singirankabo Edouard kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye. Uretse uyu mugabo we, RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakekwaho gufatanya muri iki cyaha cyakorewe mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yavue ko uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Muko Akagari ka Cyogo. Yavuze ko “Nirere yishwe n’umugabo we nyuma awushyingura mu itarasi, bituma hatabwa muri yombi umugabo we n’abandi batatu bamufashije gushyira umugambi mubisha mu bikorwa.” RIB yavuze ko tariki ya 29 aribwo Sin
Rulindo-Ntarabana bavuga ko bakwa ruswa ngo babone amazi

Rulindo-Ntarabana bavuga ko bakwa ruswa ngo babone amazi

Ubuzima
Abaturage bo mu murenge wa Ntarabana bakomeje guterwa impungenge n’ikibazo cy’ibura ry’amazi aho bamwe badatinya kuvuga ko bakwa ruswa, ibyo bo bise akantu kugirango babashe guhabwa amazi. Bamwe mu baturage bafite amavomero mu ngo bavuga ko bagiye bakwa amafaranga mu bihe bitandukanye ngo batazajya babura amazi, mu gihe abavoma ku mavomero rusange bavuga ko bakunze kuyabura yoherejwe mu ngo z’abifitiye amavomero. Umwe mu baganiriye n'umunyamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati, “Ntuye mu murenge wa Burega, umwaka ushize nahinze imbuto nsaba ukora mu by’amazi muri Company yitwa AYATEKE, ambwira ko murebera akantu, biba ngombwa ko muha ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, sinzi ibyo yaje gukora ku matiyo sinongera kubura amazi, hashize iminsi yanyatse andi ndayamwima
Gasabo-Kinyinya.Hafashwe litiro 40 z’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rugo rw’umuturage.

Gasabo-Kinyinya.Hafashwe litiro 40 z’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rugo rw’umuturage.

Ubuzima
Umuturage utuye mu gace ka Batsinda mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo yafatanywe litiro 40 z'inzoga z'inkorano mu rugo iwe aho yazengeraga. ibyo benga n'uko biba bisa N'inyuma y'uko amakuru yatanzwe n'abamwe bahazi neza n'ibyo uyu muturage yakoraga, bavuga ko uyu muturage witwa Gasana Eulade w'imyaka 40 yengaga izi nzoga akoresheje imisemburo ya pakimaya. Ikindi nanone yafatanwe n'indomoro yazitaragamo, n'ingunguri yazegeragamo. amabase ubona ko adaheruka isuku n'amazi umuvure wazanye uruhumbu ibikoresho biba byuzuyeho udukoko Umuyobozi w'akarere ka Gasabo yahamirije ikinyamakuru uruvugiro.com ko uwafashwe yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kinyinya ndetse n'izo nzoga ziramenwa.
Gatsata-Habonetse umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe.

Gatsata-Habonetse umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe.

Ubuzima
Ni umukobwa ushobora kuba ari uwo mu Karere ka Gakenke, umurambo we wabonetse nta mwambaro yambaye, bikekwa ko yishwe, agashyirwa munsi y’akayira mu ishyamba yasanzwemo. Aho bamusanze yari aryamye yubitse umutwe, iruhande rwe hari indangamuntu yanditseho NYIRABAZIMAZIKI MUKASHYAKA w’imyaka 26. Indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke. Hafi y’aho yari aryamye kandi hari ikarine yo kwa muganga yanditseho Nyiransengimana Julienne w’imyaka 26, iyo karine yivurijweho ku Cyumweru ku Kigo Nderabuzima cya Karambo muri Gakenke. Ababonye umurambo we, ku ijosi rye harimo umugozi ndetse no mu gahanga hari igikomere. Imodoka itwara imirambo yatwaye uw’uriya muntu ku bitaro bya Kacyiru ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Umuvugizi wa Police mu Mujyi
Nyarugenge- Bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abenga inzoga zitujuje ubuziranenge bazicururizaga mw’ishyamba

Nyarugenge- Bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abenga inzoga zitujuje ubuziranenge bazicururizaga mw’ishyamba

Ubuzima
Abaturage bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abenga inzoga zitujuje ubuziranenge muri ako gace basigaye baradukanye ingeso yo kuzicururiza mu nzira no mu ishyamba rya Mont Kigali mu rwego rwo kwirinda ko ubuyobozi buzisanga mu ngo zabo cyangwa mu tubari bakoreramo. Abatuye mu Mudugudu w’Akirwanda n’uwa Muganza mu Kagali ka Kigali, bavuga ko abenga inzoga z’inkorano bamaze kwiyongera ndetse baduye uburyo bushya bwo kuzicururiza mu ishyamba kugira ngo inzego z’umutekano zitabafata. Bemeza ko abenga izo nzoga barara bazenga noneho bakazinduka bazijyana mu ishyamba abazishaka bakaba ariho babasanga ku buryo biba bigoye kubafata. Bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kurwanya aba bantu basigaye benga inzoga zitemewe. U
Scroll Up