Tuesday, October 19
Shadow

Author: admin

RDC: Imitwe yitwaje intwaro yigaruriye imidugudu 14 y’i Masisi

RDC: Imitwe yitwaje intwaro yigaruriye imidugudu 14 y’i Masisi

Ubukungu
Imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL yigaruriye imidugudu 14 mu bice bya Bashali muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajayaruguru. Byatangajwe n’umuyobozi w’iyo teritwari, Berin Lukonge, ubwo yari mu nama n’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, ku wa 27 Werurwe 2021. Ati “Umutekano mu matwara ya Bashali ukomeje guhangayikisha kandi uteye impungenge. Mu midugudu 23 igize ayo matwara, 14 yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange na teritwari ya Masisi by’umwihariko. Iyo irimo Nyature, APCLS, FDRL, GARUZA na NDC-Rénové Bwira.” Radio Okapi yatangaje ko Lukonge ahangayikishijwe no gukozanyaho kwa hato na hato hagati y’ingabo za RDC n’abo barwanyi gutuma ako gace kabam...
Dr. Phillip Mpango yagizwe Visi Perezida wa Tanzania

Dr. Phillip Mpango yagizwe Visi Perezida wa Tanzania

Mu Mahanga
Perezida Samia Suluhu Hassan, yashyizeho Dr. Phillip Mpango nka Visi Perezida mushya bazafatanya kuyobora igihugu, nk’uko bisabwa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania. Perezida Hassan yahawe inshingano zo kuyobora Tanzania kuwa 19 Werurwe, nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli watabarutse azize umutima. Nyuma yo kugisha inama ishyaka rye, Perezida Hassan yashyizeho impuguke mu bukungu, Dr. Phillip Mpango wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi aho muri Tanzania. Byitezwe ko Visi Perezida Mpango aza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho asabwa kugira amajwi ari hejuru ya 50%. Dr. Mpango w’imyaka 63, ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubukungu, aho yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2015. Mbere yaho, yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Ig...
Social Mula,n’abandi 36 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Social Mula,n’abandi 36 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Imyidagaduro
Abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye aba bantu 39 batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021. Aba bantu uko ari 39 bafatiwe mu rugo rumwe mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Rugando mu gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula. Uyu muhanzi aganira n’itangazamakuru, yavuze ko icyabayeho ari amakosa bakoze yo kurenza amasaha yagenwe, ndetse ko mu bari ahafatirwaga aya mashusho hari n’abatari bafite uruhushya. Ati “Njye nari mfite uruhushya, gusa mu bari ahabereye iki gikorwa harimo abatari bafite impushya byatumye tugwa mu ikos...
Remera : Zabyaye amahari hagati y’abavandimwe bapfa imitungo

Remera : Zabyaye amahari hagati y’abavandimwe bapfa imitungo

Mu Rwanda
Zabyaye amahari mubo mu muryango wa Mukandengo Adela barimo Mukaruzamba Suzanne, Mujawamariya Dende Mugabo Marie na Mufundukazi Venantie. Aba bavandimwe ntibumvikana biturutse ku mutungo w’ubutaka MUFUNDUKAZI Venantie yahawe na nyina Mukandengo Adèle awukoramo ibikorwa, uyu munsi bene nyina bakaba bashaka kuwugiraho uruhare biturutse ku buriganya bwakozwe n’umwe muri bo mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka watanze amakuru atari ay’ukuri awubaruza kuri succession MUKANDENGO Adèle. Ubusanzwe, umutungo uteje amakimbirane ubaruye kuri UPI : 1/02/13/03/103 mu mudugudu wa Gisimenti, akagari ka Rukiri I, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Imwe munzu abavandimwe ba Mufundukazi Venantie bashaka kumutwara mu manyanga (foto/Indatwa) Mufundukazi ugaragaza ko yarenganyijwe...
Kigali: Nyarugenge:Bacururiza ibisuguti hejuru ya rigori itwara Imyanda.

Kigali: Nyarugenge:Bacururiza ibisuguti hejuru ya rigori itwara Imyanda.

Ubukungu
Abaturage batuye mu mirenge ya Rwezamenyo na Gitega mu karere ka Nyarugenge, barinubira uburyo ibisuguti bisigaye byaramamaye bitagira n'ibirango biranga aho bikorerwa,hano mu mujyi wa Kigali, uburyo bicuruzwamo. Ni nyuma y'uko ikinyamakuru Uruvugiro, gihawe amakuru y'uko hari abagaragaye babicururiza hejuru ya rigori itwara umwanda imbere y'akagari ka Gacamo mu murenge wa Gitega. Musabyimana Veronica umuturage utuye muri Rwezamenyo yavuganye n'uruvugiro.com ko biteye agahinda kubona ibiribwa bitegerejwe kugaburirwa abantu, bicururizwa kuri rigori zitwara imyanda,ndetse nababiranguza ubwabo, usanga badafite isuku ihagije. Ibi bisuguti biragoye kumenya aho bituruka kenshi,usanga aho bikorerwa ari mu bwihisho, ku buryo kuhamenya biba bigoye dore ko n'abagaragara babicuruza usanga...
Nyarugenge -Gitega:Abaturage bahangayikishijwe n’amabuye yatangiye kwangiza ibikorwa Remezo.

Nyarugenge -Gitega:Abaturage bahangayikishijwe n’amabuye yatangiye kwangiza ibikorwa Remezo.

Ubuzima
Abaturage batuye mu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n'amabuye yarunzwe mu muhanda wa cyahafi,ruguru y'ishuri rya Ecole Primaire de Gitega, yarunzwe mu gice kimwe cy'umuhanda, agafunga inzira ku buryo ibinyabizinga bihanyura bigoye, bikaba byaratumye umuhanda wangirika. Mu minsi yashize amabuye yarigitiye ku nyubako z'ishuri mu buryo bugaragara.Umwe mu baturage utashatse ko izina rye ritangazwa, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bigayitse kubona bamena amabuye mu muhanda kugeza aho ibikorwa remezo byangirika bigategereza gusanishwa andi mafaranga bitakabaye ngombwa. Umuyobozi nshingwabikorwa wa karere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza yatangarije umunyamakuru w'uruvugiro.com, ko bamaze gutegura ibikorwa byo gusana uyu muhanda vuba Kandi byihutse. Y...
Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu. Ni umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo

Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu. Ni umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo

Ubuzima
Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu. Ni umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo, iyi ndwara ikaba yahise imwica. Itangazo rya OMS/WHO rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo cy’ubuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, ivuga kandi ko umugabo we yari mu bantu bakize Ebola. Ebola yaherukaga kwibasira DR Congo mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2020, nk’uko OMS ibivuga. Ubu byaba bibaye inshuro ya 12 yibasiye iki gihugu. OMS ivuga ko inzobere mu byorezo zageze muri ako gace gukurikirana iby’uyu muntu bayisanzemo, ivuga kandi ko abantu 70 bahuye n’uyu mugore bamaze kuboneka. Ibipimo by’uwo mugore byahise byoherezwa kuri laboratoire yisumbuyeho i Kinshasa ngo bapime...
Leta ya Somalia yatangaje ko iri mu bihe by’amage kubera inzige

Leta ya Somalia yatangaje ko iri mu bihe by’amage kubera inzige

Mu Mahanga
Leta ya Somalia yatangaje ko iri mu bihe by’amage kubera inzige zikomeje kwibasira iki gihugu cyane, aho hari impungenge y’uko zishobora konona umusaruro wose wari kuzasarurwa muri Mata. Iki gihugu cyatangaje ko kiri mu bihe bidasanzwe kubera ko n’ubundi gisanzwe gifite abaturage babarirwa muri miliyoni eshatu bugarijwe n’inzara. Minisitiri w’Ubuhinzi n’ibikorwa byo kuvomerera muri Somalia, Hussein Lid yavuze ko muri iki gihugu hamaze gutahurwa amatsinda menshi y’inzige zigabije imirimo yo mu gace ka Hirshabelle na Jubbaland. Ibi Minisitiri Hussein Lid, yabitangaje ku wa 4 Gashyantare ubwo yahuraga n’abayobozi n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi(FAO) ndetse n’abandi bayobozi bo muri Somalia . FAO yatangaje ko hakenewe nibura miliyoni 38$ kugira ngo ibikorwa ...
Kicukiro-Gikondo:Umuyobozi w’isibo yafashwe ari gutema ishyamba rya Leta

Kicukiro-Gikondo:Umuyobozi w’isibo yafashwe ari gutema ishyamba rya Leta

Mu Rwanda
Inzego z'umutekano zifatanyije n'ubuyobozi bw'umurenge wa Gikondo, akagari ka Kagunga, mu mudugudu wa Rebero, zafashe uwitwa Kanamugire Alexis 44yrs, wigabije ishyamba ry'inturusu rya Leta riri ku musozi wa Rebero akaritemesha agirango arigurishe mu masiteri. Uyu muturage yafashwe amaze gutemesha amasiteri agera kuri 05, akaba ari umuyobozi 'Isibo,iryo shyamba ryari mw'isibo ayobora.Gusa amakuru agera ku kinyamakuru Uruvugiro.com Avuga ko Abakozi yakoreshaga birutse kabuno mpa amaguru baburirwa irengero, kugeza nubu baracyashakishwa ngo babibazwe. Umunyamabanga shingwabikorwa wa Gikondo, Mukasano Suzan, yaduhamirije aya makuru y'itabwa muri yombi rya Kanamugire akaba n'mukuru w'isibo,ndetse ngo inzego z'ibishinzwe zigiye ku bikurikirana. Uwafashwe yashyikirijwe RIB s...