Abaturage batuye mu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’amabuye yarunzwe mu muhanda wa cyahafi,ruguru y’ishuri rya Ecole Primaire de Gitega, yarunzwe mu gice kimwe cy’umuhanda, agafunga inzira ku buryo ibinyabizinga bihanyura bigoye, bikaba byaratumye umuhanda wangirika.
Mu minsi yashize amabuye yarigitiye ku nyubako z’ishuri mu buryo bugaragara.Umwe mu baturage utashatse ko izina rye ritangazwa, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bigayitse kubona bamena amabuye mu muhanda kugeza aho ibikorwa remezo byangirika bigategereza gusanishwa andi mafaranga bitakabaye ngombwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa karere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza yatangarije umunyamakuru w’uruvugiro.com, ko bamaze gutegura ibikorwa byo gusana uyu muhanda vuba Kandi byihutse.
Yakomeje atuganiriza gutya
NPD iherutse kubaka uriya muhanda ku masezerano iyi sosiyete ifitanye n’Umujyi wa Kigali, mu gihe ibikorwa byari bitarakirwa mu buryo bwa burundu, byagaragaye ko umukingo uri haruguru y’ishuli utubatse neza, boba ngombwa ko hasenywa, igikorwa cyo kuhubaka mu buryo burambye kikaba gikomeje akaba ariyo ntandaro y’amabuye yazanywe n’iyo sosiyete kuko bari mu mirimo yo kuhubaka
Nta gihe gishize umukuru w’igihugu Nyakwubahwa Paul Kagame yihanangirije abangiza ibikorwa remezo muri ubu buryo, bigasaba indi ngengo y’imari yo gusana ibyangiritse Kandi bitari ngombwa
Amafoto agaragaza uburyo hateye kugeza ubu.



