Saturday, June 12
Shadow

Kicukiro-Gikondo:Umuyobozi w’isibo yafashwe ari gutema ishyamba rya Leta

Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo, akagari ka Kagunga, mu mudugudu wa Rebero, zafashe uwitwa Kanamugire Alexis 44yrs, wigabije ishyamba ry’inturusu rya Leta riri ku musozi wa Rebero akaritemesha agirango arigurishe mu masiteri.

Uyu muturage yafashwe amaze gutemesha amasiteri agera kuri 05, akaba ari umuyobozi ‘Isibo,iryo shyamba ryari mw’isibo ayobora.Gusa amakuru agera ku kinyamakuru Uruvugiro.com Avuga ko Abakozi yakoreshaga birutse kabuno mpa amaguru baburirwa irengero, kugeza nubu baracyashakishwa ngo babibazwe.

Umunyamabanga shingwabikorwa wa Gikondo, Mukasano Suzan, yaduhamirije aya makuru y’itabwa muri yombi rya Kanamugire akaba n’mukuru w’isibo,ndetse ngo inzego z’ibishinzwe zigiye ku bikurikirana.

Uwafashwe yashyikirijwe RIB stasiyo ya Gikondo kugira ngo akurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *