Saturday, February 27
Shadow

Miss Uwase Raïssa yahawe akazi na sosiyete ikomeye yo gutega ku mikino

Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yahawe akazi na sosiyete ikomeye yo gutega ku mikino yitwa Forzza Bet.

Uyu mukobwa umaze iminsi muri Kenya, yemereye IGIHE ko yamaze gusinya amasezerano yo kuba ‘Brand Ambassador’ wa Forzza Bet mu Rwanda no muri Kenya.

Yagize ati “Maze iminsi ndi muri Kenya, nari nagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Forzza Bet, twamaze kwemeranya amasezerano y’uko mbabera ‘Brand Ambassador’ yaba muri Kenya no mu Rwanda.”

Abajijwe umubare w’amafaranga yahawe ndetse n’igihe aya masezerano azamara, yagize ati “Ni amasezerano twagiranye, ntabwo byaba byiza gutangaza ibiyakubiyemo.”

Inkuru nziza y’uko Miss Uwase yabonye aka kazi igiye hanze nyuma y’iminsi mike atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, Putin Kabalu, bari baremeranyije kubana.Miss Vanessa yatangiye kwamamaza Forzza Bet yo muri KenyaMiss Vanessa ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2015 batahwemye kugaruka ku mbuga nkoranyambagaMiss Vanessa amaze iminsi atandukanye na Putin Kabalu bari baremeranyije kubana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *