Friday, September 24
Shadow

Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

Prof Alexandre Lyambabaje wigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by’agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi.

Prof Lyambabaje yavutse mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 61. Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare, aho yakuye Doctorat muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa mu bijyanye n’imibare.

Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.

Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.

Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by’umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w’intoki wa Volleyball.

Yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w’intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk’uwabigize umwuga.Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u RwandaLyambabaje yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *