Friday, September 24
Shadow

Gicumbi: Yabyaye umutavu ufite ishusho y’ingurube.

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro, inka y’umusaza witwa Ndikuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabyaye umutavu ufite ishusho y’ingurube.

Ntibisanzwe ko umuntu cyangwa ikintu gishobora kubyara ikidafitanye isano nacyo, gusa hari ubwo bishobora kubaho ku kigero cya 90% bitewe n’uburwayi bwabaye kuri nyina.

Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera.

Umuvuzi w’amatungo, Gabiro Eric wabyaje iyi nka yatangaje ko kubyara inyana imeze gutyo byatewe no kuba iyi nka yari yarwaye indwara y’amakore bituma iyari iri mu nda igira ibibazo.

Ati “Iyi nka bajya kuyibanguriza ikimasa cyayiteye amakore ntibayiyavuza bituma iyayo yari iri mu nda igira ibibazo iza gupfiramo. Mu bigaragara yari imaze nk’iminsi 20 yarapfiriyemo iza kubyimbiramo biyitera kuvuka imeze kuriya.”

Kugeza ubu iyi mbyeyi imeze neza igiye gukurikiranwa n’abaganga ngo ivurwe indwara yari ifite n’izindi ngaruka zaba zayigezeho mu kubyara.Gicumbi inka yabyaye inka isa n’ingurube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *