Thursday, July 2
Shadow

Michael Sarpong, asanga Umuyobozi wa Rayon Sports akinira, Munyakazi Sadate, nta bushobozi afite bwo kuyobora iyi kipe

Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, asanga Umuyobozi wa Rayon Sports akinira, Munyakazi Sadate, nta bushobozi afite bwo kuyobora iyi kipe ndetse yemeza ko nta mukinnyi ukimwifuza.

Michael Sarpong ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko batishimiyeicyemezo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports cyo guhagarika imishahara yabo uhereye muri Werurwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Funclub cyandika imikino, Michael Sarpong yavuze ko we na bagenzi be batigeze bavugana n’ubuyobozi kuri icyo cyemezo, ahubwo batunguwe no kubyuka babisanga mu itangazamakuru.

Ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.
Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi.”

“Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina, nta buri kimwe, biragoye ariko nibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu by’ukuri turi kugukorera?”

Sarpong yakomeje avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports, nta bushobozi afite ubwo kuyobora Rayon Sports ndetse n’abakinnyi batakimwifuza.

Ati “Nta bwenge afite, ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020, abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye ubuyobozi ibaruwa, babumenyesha ko bugomba kwisubira ku cyemezo bwafashe cyo kubahagarikira imishahara, bakabanza kumvikana, bitaba ibyo bakitabaza inzego z’amategeko.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Sarpong yashoboraga kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko ntibyakunda kubera Coronavirus yari yibasiye icyo gihugu muri Gashyantare.

Indi nkuru wakora: Sarpong wifuza kuba umunyabigwi wa Rayon Sports, yahishuye byinshi bimwerekeyeho.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong asanga Munyakazi Sadate adafite ubushobozi bwo kuyiyobora
Src.igihe

 5,304 total views,  1 views today

5 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up