Monday, April 6
Shadow

Fally Ipupa.Mbabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byose nari mbafitiye bihagaritswe

Rurangiranwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Afurika nzima, yatangaje ko atakiririmbye mu gitaramo ‘Kigali New Year Countdown’ giherekeza umwaka wa 2019, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019.

Yanditse kuri konti ya Twitter ahagana saa tatu n’iminota 49’ amenyesha ko ibitaramo yagombaga gukorera i Kigali, Bujumbura na Goma byasubitswe. Yavuze ko mu minsi iri imbere hazatangazwa amatariki ibi bitaramo bizaberaho.

Yagize ati “Ku bafana banjye b’i Kigali, Bujumbura na Goma mbabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byose nari mbafitiye bihagaritswe. Amatariki mashya muzayamenyeshwa. Niseguye ku ngaruka zose ibi biteye.”

Uyu muhanzi yagombaga kugera i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019 ahagana saa tatu z’ijoro. Fally Ipupa kandi yari afite ikindi gitaramo yagombaga gukorera muri Uganda nacyo cyasubitswe mu minsi ishize.

Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Marani umuhanzi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika.

Kuwa 13 Nzeri 2019, yanditse kuri konti ya Twitter ateguza igitaramo azakorera muri Kigali Convention Center, ati “Kigali gahunda ni tariki 31 Ukuboza 2019 muri Kigali Convention Center mu gitaramo ‘New Year Count Down’. Yarengejeho akamenyetso kagaragaza ko igitaramo kizarangwa n’ubushyuhe.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa yari agiye gutaramira i Kigali. Ni umuhanzi mpuzamahanga wakoranye n’amazina akomeye mu muziki. Izina afite mu muziki yisunze kuririmba muri ‘Lingala’ byamuhesheje gukorana n’abandi bo muri Afurika n’ababarizwa ku yindi migabane.

Fally Ipupa wakuriye mu idini Gatolika yakoranye na Snoop Dog, Olivia [Wahoze mu itsinda rya G-unit] na Diamond Platnumz bahuriye mu ndirimbo ‘Inama’. Ni umwe mu bahanzi banigaragaraje muri Coke Studio yanyuzemo ibihangange mu muziki

Ikinyamakuru Tuko.co.ke mu mezi ane ashize cyanditse ko Fally Ipupa yakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Original’ inifashishwa kenshi mu kwamamaza, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 35 ku rubuga rwa Youtube. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Afurika.

‘Bad Boy’ yakoranye n’Umufaransa Aya Nakamura, ‘Eloko Oya’ yasohotse mu 2017, ‘Mannequin’ yakoranye na KeBlack ndetse na Naza, ‘Service’ iri kuri album yise ‘Kosa Leka’, ‘Juste une dance’, ‘Ecole’, ‘Nidja’ yakoranye na R. Kelly, ‘Anissa’, ‘Hustler is Back’, ‘Ndoki’, ‘Nourisson’, ‘La vie est belle’, ‘Posa’ na ‘Cadenas’.

 87,588 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up