Monday, April 6
Shadow

Reeba tumwe mu dushya twavuzwe muri showbiz 2019

Kimwe n’indi myaka yose, nta mwaka ushira mu myidagaduro hatavuzwemo udushya tuvugisha benshi. 2019 nawo ni umwe mu myaka yagiye ibamo udutendo dutandukanye twavugishije benshi kakahava yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyabaga n’ahandi.

Usibye ibitangaje, habayemo n’ibibabaje birimo impfu z’ibyamamare bitandukanye byarijije benshi. IGIHE yasubije amaso inyuma mu byabaye mu gihe tugana ku musozo wa 2019.

Urukundo rwa Young Grace rwagurumanye nk’amashara!

Mu 2018 nibwo hatangiye gucicikana inkuru zivuga ko Abayizera Marie Grace [Young Grace] ari mu rukundo n’umusore ukina umupira w’amaguru witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] wakinaga mu ikipe ya Heroes FC.

Icyo gihe iby’urukundo rwabo byahamijwe n’impeta y’urukundo uyu mukobwa yambitswe n’uwari umukunzi we Piqué, amusaba kumubera umugore we w’iteka ndetse nyuma Young Grace aza no gutwita umwana aheruka kwibaruka yise Amata ‘Anca Ae’eedah Ai ‘Diamante’.

Iby’urukundo rw’aba bombi ntabwo byarambye kuko Young Grace yibarutse uyu musore yarandurutse kera. Inkuru y’urukundo rwa Young Grace nayo iri mu zagarutsweho cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yambikwaga impeta y’urukundo n’uwari umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué]

D’Amour yashinjijwe kurya iraha mu mafaranga yo kwivuza impyiko yari yahawe

Muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’igihe D’Amour Selemani wamamaye muri filime nyarwanda nka Papa Shaffy, yari amaze akusanyirizwa inkunga kubera uburwayi bw’impyiko, yatangiye kwibazwaho nyuma y’amakuru yavugaga ko amafaranga agera kuri miliyoni icyenda yakusanyirijwe kumuvuza yari ari kuyaryamo iraha.

D’Amour muri filime yamenyekanyemo harimo nka ‘Nkuba’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi.

Iby’iyi nkuru yo kurya iraha mu mafaranga yahawe yagiye hanze hashize iminsi abakinnyi ba filime batandukanye n’abandi bagira neza batangiye igikorwa cyo gutabariza mugenzi wabo D’Amour Seleman.

Iyi ndwara byavugwaga ko arwaye yari ikeneye ubuvuzi buhambaye butangirwa mu Buhinde. Aha umurwayi asabwa kujyana n’umuntu ugomba kubagwa agakurwamo impyiko igahabwa mugenzi we n’umurwaza.

Bagombaga kuba byibuze bitwaje amafaranga atari munsi ya $15 000 ashobora no kugera ku $20 000 harimo ikiguzi cy’ubuvuzi, amatike y’indege n’ibindi byose bashobora gukenera.

Mu gitondo cyo ku wa 29 Werurwe 2019 nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru zivuga ko amafaranga yose uyu musore yakusanyirijwe n’abantu batandukanye yayariye, nyuma yo guteka umutwe ko arwaye nyamara atari byo.

Ifoto ya Shaddy Boo na D’Amour iri mu byatumye benshi bakeka ko uyu mugabo yari ari guteka imitwe

Byahereye ku ifoto ye na Shaddy Boo yagiye hanze, yafotowe ubwo uwo mugore nawe wari umaze iminsi akoze igikorwa cyo koza imodoka amushakira inkunga, yamusuraga mu rugo.

Gusa, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu musore atarwaye ndetse hari abahamyaga ko bamubona mu tubari dutandukanye ari kunywa inzoga zihenze mu gihe baba bazi ko yaheze mu buriri.

Abandi bavuga ko yaguze imodoka ndetse ari nayo akunze kugendamo. Hari n’abavugaga ko yimukiye mu nzu ihenze iherereye ahitwa kwa Rujugiro hatuwe n’abakire gusa.

Icyabihuhuye ni amashusho yagize hanze ari gutumagura itabi, anywa n’inzoga; bikazamura uburakari kuri benshi batangiye gukeka ko kumufasha bavomeye mu kiva.

Muri Mutarama 2019, IGIHE yari yasuye D’Amour Seleman, iwe aryamye bigaragara ko arembye. Yari afite ibyuma ku ijosi byanyuzwamo amaraso ye mu gihe cyo kuyayungurura (dialyse).

Icyo gihe yayunguririrwaga amaraso inshuro eshatu mu cyumweru, ibintu byatwaraga amafaranga ibihumbi 360 Frw n’ubwo Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe byaje kumwemerera kumwitaho ku buntu.

Yatakambiraga abanyarwanda kugira ngo bamufashe abone amafaranga amujyana mu Buhinde kwishyirishamo indi mpyiko, yongere agire ubuzima bwiza, agaruke mu mwuga wa sinema watumye benshi bamukunda bakanamumenya.

Inkunga zaratanzwe haba ababa mu Rwanda no mu mahanga. Abakinnyi ba filime bazengurutse u Rwanda rwose bagenda basaba abahisi n’abagenzi byibuze igiceri cy’ijana cyatangwaga binyuze muri MTN Mobile Money. Muri iki gikorwa havuyemo miliyoni imwe n’ibihumbi 795.

Abanyarwanda baba mu mahanga bishyize hamwe binyuze ku rubuga rwa WhatsApp bamwoherereza akabakaba miliyoni zirindwi.

Mu gikorwa cyo koza imodoka cyateguwe na ShaddyBoo, D’Amour Selemani yashyikirijwe amafaranga ibihumbi 400 Frw. Ku buryo iyo ayateranyije yose hamwe agera muri miliyoni 9 Frw.

D’Amour Selemani nyuma y’inkuru yagiye hanze ivuga ko atarwaye, uyu musore yavuze ko abavuga ko yatetse imitwe ari abagamije kumuharabika, ku ruhembe hakaba uwitwa Christian wigeze gutegura ibitaramo byo kumufasha ariko ngo nta mafaranga agaragara yamuhaye.

Icyo gihe yavugaga ko impamvu y’ibi byose ari uko Christian yamwatse amafaranga y’uko yatumye abantu bamenya ikibazo cye, yayamwima akiyemeza kumusebya.

D’Amour yemeje ko amashusho ari kunywa itabi yafashwe n’uyu musore ubwo yari yagiye kumusura, ndetse icyo gihe ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi 10 Frw.

Yavuze ko yamaze koroherwa ku buryo abasha kugenda, ndetse asigaye ajya kuyungururisha amaraso inshuro imwe mu cyumweru, ubundi agakomeza ubuzima busanzwe.

Ibyo yavugwagaho n’abantu batandukanye byerekeranye no kuba ari kuvimvira mu mafaranga yahawe n’abagiraneza kugira ngo yivuze, yarabihakanye, avuga ko ari abashaka kumuharabika.

Iby’imodoka yagendagamo muri iyo minsi yavuze ko ari iya mukuru we uba wayimutije kugira ngo ayigendemo agiye kwivuza.

Icyo gihe Christian washinjwaga na D’Amour kumuharabika bitewe n’uko yamwimye amafaranga, we yarabihakanye avuga ko ari ‘ikinyoma cyambaye ubusa’.

D’Amour Selemani wamamaye muri filime nyarwanda nawe ari mu bavugishije benshi muri uyu mwaka kubera inkuru zivuga ukubiri uburwayi bwe

Yavuze ko ikintu bapfuye ari uko D’Amour yigeze kunywera itabi mu nzu ye, yarangiza akamusebya avuga ko ari we warinyweye, ibintu bitamushimishije na gato.Avuga ko hari amakuru yamenye ko D’Amour Seleman yaba yarakize ariko agakomeza gusaba abantu inkunga yo kujya kwivuza mu Buhinde.

Nubwo D’Amour yashinjwaga kubeshya ko akeneye gushyirwamo impyiko, IGIHE yari ifite icyemezo yahawe na Dr Jules Kabahizi ukorera mu bitaramo bya Gisirikare i Kanombe, cyerekana ko impyiko ze zikeneye gusimburwa.

Urupapuro rwo kwa muganga rwagaragazaga ko D’Amour arwaye

Indunduro y’urukundo rw’umuhanzi Sano na Cadette, yaherekejwe n’induru n’intugunda

Mu ntangiro za Kanama 2019, ku mbuga nkoranyambaga inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier, yatandukanye n’umukunzi we bari barashyingiranywe byemewe n’amategeko mu mezi atatu yari ashize.

Byatunguye benshi bari bategereje ubukwe bw’uyu musore na Uwera Carine mu Ukuboza uyu mwaka, bwapfubye habura amezi ane.

Hari amajwi y’uyu mukobwa yakwirakwijwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo yizeye uyu musore, akamuha umutima we wose nyamara atazi ko amukurikiyeho imitungo.

Yumvikanaga avuga ati “Uri umuhemu, uri umutindi, nta n’aho utaniye n’abantu bicanye. Nawe uri umwicanyi kuko wishe umutima wanjye, nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo ugire amahoro n’ubugome ukoze bungana gutyo.”

Urukundo rwa Sano na Cadette rwajemo kidobya baramaze gusezerana imbere y’amategeko

Mu ijwi ririmo ikiniga cyinshi, uyu mukobwa yumvikana yishyuza Sano Olivier imitungo ye yose yamuhaye azi ko ayihaye umugabo we.

Muri iyi mitungo harimo imodoka agendamo n’ikibanza bari baraguze ariko bikarangira akigurishije miliyoni umunani nk’uko bigaragara mu nyandiko y’amasezerano yagiranye n’uwitwa Ntakirutimana Djuma.

Icyo gihe umwe mu nshuti z’aba bombi yabwiye IGIHE ko umubano w’abo watangiye kuzamo igitotsi ubwo Sano Olivier yafataga icyemezo cyo guhagarika kuvugana na we kuri telefoni, ndetse nimero ye akayikumira (bloquer).

Imvano y’isenyuka ry’uru rukundo ngo yaturutse ku kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo, aho Sano yagiye asaba umukunzi we amafaranga y’umurengera bakagera n’aho babipfa.

Ifungwa rya Bushali

Ku wa 18 Ukwakira 2019 nibwo umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane muri Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge ari kumwe na bagenzi batatu barimo umukobwa witwa Uwase Nadia [wanaje kurekurwa mbere y’abandi], Nizeyimana Slum [Slum Drip] na Uwizeye Carine.

Icyo gihe batawe muri yombi basanzwe mu nzu barimo mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 5 Ukuboza uyu muraperi ubusanzwe witwa Hagenimana Jean Paul na Nizeyimana Slum [Slum Drip] na Uwizeye Carine basohotse muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kubakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bari hanze.

Umuraperi Bushali n’abo bareganwa ubwo bagezwaga mu rukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu isomwa ry’urubanza ryabaye tariki 4 Ugushyingo 2019. Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro bajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge baza kurekurwa.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Bushali n’abo bari bafunganywe barekurwa bakaburana bari hanze ariko bategekwa kujya bitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru bitwaje dosiye yabo.

Bushali ari mu bahanzi bigaragaje muri uyu mwaka inkuru ze zivugwa cyane ubwo yafungwaga

Gahongayire yifatiye ku gahanga itangazamakuru

Muri Gicurasi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yavuze amagambo afatwa nko gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Byaturutse ku buhamya yatanze mu gikorwa cyiswe ’Because There Is Hope’ avuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Aya magambo yababaje cyane abanyamakuru n’abandi barikurikira, bashinja uyu mugore kwihenura, ubwibone n’ubwirasi, abandi bemeza ko afite ihungabana yatewe no kubyara agapfusha, kunanirwa n’urushako n’ibindi byinshi.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, bagaragaje ko uyu wiyita umukozi w’Imana adakwiye kuvuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse.

Nyamara hari n’abamuvuganiye barimo Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017, wari uri aho Aline Gahongayire yatangiye ubuhamya, yemeza ko hari abantu bagorekaga ibyo yavuze bashaka kumwanduriza isura.

Aline Gahongayire wari waranze kugira icyo avuga kuri iki kibazo, byageze aho yemera kuvugana na Radio Kiss FM, avuga ko ari cyo gitangazamakuru rukumbi kitigeze kimuvaho mu bibazo yari afite.

Yavuze ko ubuhamya bwe bwatumye anyura mu bihe bikomeye ariko ko atigeze abyitaho cyane.

Aline Gahongayire wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe, muri iki kiganiro icyo gihe yahinduye imvugo avuga ko aramutse arisuzuguye na we yaba yisuzuguye kuko arikoramo.

Ibyo kwirata ko yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, Gahongayire yabigereranyije no kwishimira intambwe yateye yo kuvugira kuri radiyo ikomeye, aboneraho gusaba imbabazi ababyumvise nabi.

Nubwo yasabye imbabazi, Aline Gahongayire yavuze ko nta cyaha yishinja ku mutima we, ahubwo ikibazo gifitwe n’abumvise nabi ibyo yavuze.

Aline Gahongayire yavuzwe cyane muri uyu mwaka kubera inkundura ye n’itangazamakuru

Sunny watwariye inda muri piscine

Ingabire Dorcas [Sunny], ni umuhanzikazi w’umunyadushya wabaye ikimenyabose mu Rwanda no hanze yaho mu 2019.

Sunny ni izina rimaze kumenyekana cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda bitewe n’udushya ndetse no kwisanzura cyane akunze kugaragaza aganira n’itangazamakuru. Yatangiye kwigarurira imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri uyu mwaka.

Bwa mbere amenyekana byaturutse ku kiganiro yakoze ku wa 25 Ukuboza 2018 mu gitaramo cya The Mane Xmass Celebrities Party cyahuriyemo ibyamamare binyuranye mu Rwanda.

Icyo gihe yavugaga ko imyaka ibiri yari amaze atagera mu Rwanda yatumye yibagirwa Ikinyarwanda ati ‘kuvuga ikinyarwanda birangora” ( ariko we agakoresha iyi ‘la’ aho kuba ‘ra’).

Yongeye kuvugwa cyane kubera inkuru ze aho yavugaga ko akeka ko yasamye inda y’umwana we w’umukobwa ari mu bwogero (piscine) cyangwa se kuri moto kuko yabyaye atarigeze akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo n’umwe.

Uyu muhanzikazi yatangaje benshi kandi ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Kungola’ yahuriyemo na Bruce Melodie akaririmbamo amasegonda 35, ibintu nabyo byavugishije benshi. Mu gusubiza yavuze ko yari yayishyuye asaga $30, 000 bityo atagombaga kwigora kuko yari umukoresha wari wahaye akazi Bruce Melodie.

Indirimbo yakurikiye iyi yayise ‘Property’ ( abanyarwanda bahise bayihindurira izina bayita ‘Polopati’) nayo iri mu zatumye yongera kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru kubera uburyo yari iririmbyemo butangaje! Uyu nawe ari mu bashyuhije cyane imyidagaduro mu Rwanda uyu mwaka.

2019, umwaka w’amateka mashya kuri Mwiseneza Josiane

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri mu yavuzweho byinshi cyane! Ni umwaka udasanzwe washyuhijwe cyane na Mwiseneza Josiane, wavuye iwabo i Karongi akajya i Rubavu guhatana, ku buryo byamusabye gukora ibilometero byinshi n’amaguru agasesekara imbere y’abakemurampaka yanasitaye.

Mwiseneza yabonye abafana kuva ku munsi wa mbere izina rye riramamara, igitangaje kuri we ni uko yari yarigiyemo bwombe iwabo bizwi na nyina gusa, abavandimwe be bagatungurwa no kubibona mu itangazamakuru.

Mu ntangiro z’uyu mwaka ni umukobwa utarasibaga kuvugwa ndetse ikiganiro cya benshi ashyizwemo kikanurira. Umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga ntiyasibaga kugaruka mu bitekerezo bitandukanye.

By’umwihariko niwe warangaje imbere bagenzi be kuva hatangira gushakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ndetse ni we watowe cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimuhesha amahirwe yo guhita akomeza nta kindi kigendeweho.

Bageze mu mwiherero niwe mukobwa watorwaga cyane kuri SMS mu matora yabaga hashakishwa ugomba gutaha buri munsi.

Mwiseneza arashyigikiwe bikomeye, niwe wavuzwe kurusha abandi mbese yatumye irushanwa riryoha ku buryo yageze ku rwego rwo kumenyekana izina rye rikava mu mijyi rikagera no mu byaro.

Uku kuvugwa kwe kwamuhesheje ikamba rya Miss Populality muri Miss Rwanda 2019.

Nyuma y’irushanwa umusore witwa Gatokeza Munezero David, abinyujije mu mpano ye, yanditse igitabo agaragaza ibigwi bya Mwiseneza.

Uyu musore w’imyaka 28 muri iki gitabo cye agaragaza amateka ya ba nyampinga, ndetse akongera kwerekana ingingo zigaragaza ko Mwiseneza hari aho ahuriye na Ndabaga twamenye cyane mu mateka.

Mwiseneza Josiane ni we wabaye Miss Popularity, asimbura Umutoniwase Anastasie wari ufite iryo kamba mu mwaka wa 2018

Ne-Yo muri Kigali

Ku wa 7 Nzeri 2019, abanyarwanda n’abahanyamahanga bahuriye mu gitaramo gikomeye cyaririmbyemo umuhanzi w’icyamamare ku Isi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

Muri iki gihe abantu barakubise buzura Kigali Arena yabereye iki gitaramo cyahuriranye n’ibirori byo kwita izina abana b’ingagi.

Yahuriyemo na Meddy, Riderman, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie.

Urugendo rwa Ne-Yo mu Rwanda rwavugishije benshi muri uyu mwaka

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Shaffer Chimere Smith, yari atagerejwe na benshi ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru bari bacitse ururondogoro.

Iki gitaramo cya Ne-Yo cyanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yari muri Kigali Arena habereye igitaramo cya Ne-Yo

2019, umwaka inzuzi zeze kuri Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’

Uramutse uvuze abantu bavugishije benshi muri uyu mwaka ukibagirwa gushyiramo Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ waba uri kure cyane y’ukuri.

Uyu mugabo w’imyaka isaga 41, akomoka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi kuri ubu gucuranga umuduri byamuvanye mu cyaro aza gushakira amaramuko i Kigali ndetse ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda.

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zatumye yiharira igikundiro zirimo ‘Mariya Jeanne’, ‘Rwagitima’, ‘Icange Mukobwa’ n’izindi.

Inkuru zakajije umurego ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Pasiteri Michel Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu masengesho ya saa sita akaza kuvuga amagamboo yafashwe nko kwibasira Nsengiyumva.

Uyu muvugabutumwa yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranyijwe bishya’.

Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.

Nsengiyumva ni umwe mu bavugishije benshi muri uyu mwaka kubera imiririmbire ye itari isanzwe mu Rwanda

Pasiteri Zigirinshuti yatanze urugero kuri Nsengiyumva, mu magambo arimo igisa n’uburakari abwira abakirisitu ko ukwamamara k’uyu musaza wa Rwagitima kurimo imbaraga za satani, nyamara abakorera Imana bakaba batamenyekana.

Ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? none rundamo, rundamo aho ngaho, aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”.

Nsengiyumva yanavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Icange Mukobwa’ maze akibasirwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko irimo gushyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Pasiteri Zigirinshuti yavuze ko Nsengiyumva ashyigikiwe n’imbaraga za Satani

Inkuru y’urupfu rwa Rwasa

Ku gicamunsi cyo ku wa 5 Nzeri 2019 hasakaye inkuru y’incamugongo ubwo Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabaga Imana azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Uyu mugabo yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrice Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Rwasa yababaje benshi ubwo yitabaga Imana

Yitabye Imana atararushinga, gusa mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu n’ubwo atigeze yifuza kumugaragaza. Inkuru y’urupfu rwe yabaye incamugongo kuri benshi.

Alexia Mupende yababaje benshi

Alexia Uwera Mupende wari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, yishwe ku mugoroba wo kuwa 08 Mutarama 2019, akaswe ijosi bikekwa ko byakozwe n’uwari umukozi wo mu rugo.

Yishwe mu gihe yiteguraga kurushinga n’umukunzi we Allan Rwamo Kweli mu birori byari biteganyijwe ku wa 16 Gashyantare 2019.

Iyi nkuru iri mu zashegeshe uruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda mu buryo bukomeye ku buryo n’uyu munsi ababanye nawe n’abo mu muryango we bagifite intimba.

Alexia Uwera Mupende yari umwe mu bamaze igihe mu bikorwa byo kumurika imideli mu Rwanda

Ubwo Alexia Mupende yasezerwagaho bwa nyuma, ababyeyi be batanze ubuhamya bavuga ko yari yaciye amarenga y’uko agiye kuva mu mubiri

 72,791 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up