Nyarugenge:Kimisagara.Abacuruzi bafite impungenge ko inkongi y’umuriro yakwongera ku bibasira

Abacuruzi bacururiza mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu nyubako z’ubucuruzi ziherereye Nyabugogo, aho bakunze kwita ku mashirahamwe,barasaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gufata ingamba mu kuvugurura inyubako z’ubucuruzi ndetse no gutegeka ba nyirazo gushiramo ibizimya inkongi z’umuriro ,aho usanga mu ma etage higanjemo ubucuruzi bwa resitora ari bwo nyirabayazana bwo kubateza ibyago.

Ibyocyezo biri muri izi nyubako biteye impugenge

Umwe mu bacuruzi bacuririza muri iyi nyubako ucuruza amavuta yo kwisiga,yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko afite impungenge z’uko ibyo acuruza bishobora kuzashya bitewe n’uko hejuru yaho abahakorera bahatekera kandi ubona igikoni cyabo cy’itujuje ubuziranenge.

Iyo ugeze muri bimwe mu byumba bikorerwamo ubucuruzi bwa resitora usanga bafite ibyocyezo biri haffi n’intsinga, ndetse ari naho bacururiza inzoga, bimwe mu bishobora gutera impungenge bagenzi babo ko bishobora kwongera ubukana bw’inkongi iramutse ibibasiye, ari naho bashingira basaba ubuyobozi ko bwabafasha guhwitura banyiri izi nyubako kugira icyo bahindura.

Inkongi iheruka muri iyi nyubako yangije byinshi
Barasaba gutabara mu maguru mashya

Twasatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’iyi nyubako tumenye icyo bavuga kuri iki kibazo, ariko mu gihe twakoraga iyi nkuru, nitwashoboye kubabona ku murongo wa telefone. mu gihe bashoboye kugira icyo badutangariza tuzabibamenyesha mu nkuru yacu y’ubutaha.

Ahari ibyokezo n’inaho hafatirwa agacupa

Ramesh nkusi uruvugiro.com(nkusiramesh@gmail.com)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up