Gasabo-Rusororo:Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye

Kuri uyu wa 24/3/2019 ,urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu kagali ka Kinyana. Aho bakoze ibikorwa byo kubaka ubwiherero,boroza amatungu,batanga Mituelle, n’ibindi.

Bumwe mu bwiherero bwarimo kubakwa n’uru rubyiruko.

Iki gikorwa gikozwe, nyuma yaho tariki ya 21/3/2019, muri kaminuza ya UNILAK habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 97.

Iki gikorwa cyaranzwe n’umuganda udasanzwe aho uru rubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwubatse ubwiherero ku miryango itatu,boroje amatungo magufi imiryango 5, batanze imyenda yo kwambara n’inkweto ku miryango 16 yakuwe muri nyakatsi, banatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 50 itishoboye.

Ubwo hasozwaga igikorwa cyo kubaka ubwiherero bwa mbere.

N’igikorwa cyatwaye arenze miliyoni imwe y’amafaranga w’u Rwanda nkuko Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi  Kabagire Ester icyarimwe n’umuyobozi w’abanyeshuri (UNILAKSU Guild President) yabibwiye ikinyamakaru hanga.rw dukesha iyi nkuru.

Bari mu bikorwa byo kubaka.

Yagize ati:”Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu,tukanaba umusemburo w’imiyoborere myiza n’impinduramatwara iboneye igihugu cyacu kimirije imbere twese dufatanyije kubaka igihugu cyacu intambwe tugezeho ntizasubire inyuma.”

Amatungo magufi boroje imiryango yavuye muri Nyakatsi.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bakoze muri aka kagali ka Kinyana kuribo ari iby’urukundo nubwo bihanye n’ubushobozi bwabo buke bafite nk’abanyeshuri kuko byose hamwe byabatwaye asaga miliyoni imwe,arashishikariza n’abandi kuba ku isonga mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Nteziryayo Johnny  umusaza w’imyaka 100 waremewe imyambaro mu kiganiro hanga.rw yagize :“Ndabashimiye, Imana ni yo izabahemba kuko njyewe ntacyo nabona nabaha. Sinabivuga ngo mbirangize ndumva nageze mu ijuru kandi ndishimye cyane, ubu ngize ingufu kuko munyeretse ko mundi hafi icyizere kiriyongereye ndashima perezida Kagame ubatoza gukunda abakuze.”

Umusaza w’imyaka 100 wahawe imyambaro.

Urayeneza Consoles gitifu w’akagali ka Kinyana wifatanyije nabo muri iki gikorwa yabwiye hanga.rw ko bishimiye igikorwa uru rubyiruko rukoze ko ari kimwe mubizamura imibereho myiza y’abaturage nk’ubuyobozi babihaye agaciro gakomeye cyane. Gusa muri aka gace hari kugaragara ingo nyinshi zidafite ubwiherero ubonaka hakenewe ubufasha.

Ubwo gitifu yashyikirizwaga ubwisungane mu kwivuza.

Tubibutse uru rubyiruko rwiga muri kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu mwaka wa 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventiste. Kuri ubu ifite ibigo bitatu biyishamikiyeho, harimo icyicaro gikurui Kigali, Ikigo cya UNILAK- Nyanza na UNILAK- Rwamagana. Ariko muri iki gikorwa bagenzi babo biga muri Campus ya Nyanza bari baje kubatera ingabo mubitugu.

Abahawe imyamboro.
PHOTO: hanga.rw
source:hanga.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up