UN yatangaje ko umwaka utaha bazagabanya miliyoni $285 ku yo yahabwaga na USA

Share

Mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) iheruka ibihugu byinshi kw’isi mu itora byamaganye umwanzuro wa Amerika (US) wo gufata Yeruzalemu nk’umurwa wa Israel gusa nubwo bwose US yari yakanze amahanga ko izabima inkunga. Yabitangiye rero kuko uyihagarariye muri UN yatangaje ko umwaka utaha bazagabanya miliyoni $285 ku yo bahaga UN.

Donald Trump yatangiye kwihimura ku muryango w'Abibumbye

Donald Trump yatangiye kwihimura ku muryango w’Abibumbye

Nikki Haley we yavuze ko ari intambwe ngo iganisha UN mu kerekezo cyiza.

Yavuze ko ngo Abanyamerika batazongera kugira ubuntu basanzwe bagira.

Ndetse avuga ko UN isanzwe izwiho kuba itagira ikiyinjiriza amafaranga ariko irangwa no gusesagura.

Mu myubakire y’Umuryango w’Abibumbye, Amerika niyo itanga amafaranga menshi mu ngengo y’imari yawo kuko itanga 22% by’ingengo y’imari yawo yose.

Mu mwaka ushize US yatanze agera kuri miliyari 1,2 z’amadorali inatanga 28,9% y’ikiguzi cyo kubungabunga amahoro kw’isi cyanganaga na miliyari 6,8 z’amadorali.

Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guteres yavuze ko hakenewe miliyari 5,4 z’amadorali nk’ingengo y’imari y’imyaka ya 2018, hatarimo miliyoni 200 zasigaye mu ku ngengo y’imari y’imyaka ibiri ishize.

Ingengo y’imari y’ibikorwa bya UN iba itandukanye n’ingengo y’imari y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro nayo yagabanutseho miliyoni 600 z’amadorari muri uyu mwaka nabwo kandi ku gitutu cya Perezida Donald Trump.

Mu cyumweru gishize Trump yari yavuze ko abazamurwanya ku mwanzuro wa Yeruzalemu azabahagarikira inkunga.

Mu itora ryakozwe ibihugu icyenda (9) gusa nibyo byamushyigikiye, 128 byarawanze naho 35 birifata.

ukeneye serevise yacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/+250785026490 kuri whatsapp

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up