Nshuti Dominique Savio yandikiye AS Kigali ibaruwa yo gusesa amasezerano

Share

Nshuti Dominique Savio yandikiye AS Kigali ibaruwa yo gusesa amasezerano impande zombi zifitanye avuga ko hari ingingo iyakubiyemo iyi kipe itubahirije.

AS Kigali yasinyishije Nshuti Savio imukuye muri Rayon Sports muri Kamena 2017. Uyu musore watanzweho miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda yari afitanye amasezerano y’imyaka itatu n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Mu bindi yari yemerewe harimo imodoka yo mu bwoko bwa Benz, inzu yo kubamo irimo ibyangombwa byose by’ibanze no kumwishingira muri banki agafata inguzanyo yo kubaka iye nzu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukinnyi wari wemerewe guhabwa inzu nyuma y’amezi ane akinira AS Kigali ngo aya masezerano yagiranye n’iyi kipe ku ya 26 Kamena 2017 ntiyubahirijwe. Ibi byatumye kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2017 yandika ibaruwa iyasesa nk’uko ingingo imwe mu ziyakubiyemo igaragaza ko mu gihe hari ibidashyizwe mu bikorwa, uruhande rumwe rushobora kuyasesa.

Hagati aho ariko Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph, avuga ko ayo makuru yo gutandukana na Savio atarayamenya.

Yagize ati “Amakuru ndi kuyavana mu banyamakuru njye ntabyo nzi. Uwabitangaje ni we mwabibaza akababwira aho yayavanye. Ikibazo nahamagaye Savio numva telefone ye itariho ubwo ndakomeza ngerageze menye ibyo ari byo. Niba ari ababimwandikiye ntabwo mbizi. Nta na kimwe navuga ko bishingiyeho. Savio ni umukinnyi wa AS Kigali, yaraje, muzi uko yari ameze, turamuvuza. Ubu yari amaze ibyumweru bibiri mu myitozo kimwe n’abandi, mbere y’uko bajya mu biruhuko nta kibazo na kimwe twari dufitanye na we.”

Twagerageje kuvugana na Savio Nshuti Dominique ngo tumubaze ibijyanye no gusesa amasezerano yari afitanye na AS Kigali ariko ntiyabonekaga kuri telefone ye igendanwa.

Nshuti Dominique Savio yaba yasheshe amasezerano y’imyaka itatu yari afite muri AS Kigali
src.igihe.com
ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/+250785026490 whatsapp

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up