Dasso yasubije milliyoni 2 z’amafaranga y’urwanda ayasubiza nyirayo

Share

Badatekereje ku wayataye, hari benshi bayifata nk’impano y’Ubunani… ariko kuri uyu wa gatatu mu gitondo umuDASSO witwa Tuyisenge Fabrice wo mu karere ka Ngoma yatoraguye agakapu karimo amafaranga miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2 000 000Frw) ari wenyine, abicisha mu buyobozi bayasubiza nyirayo wishimiye cyane iki gikorwa.

Tuyisenge benshi bashimiye ubutwari bwe bwo kudatwara ibitari ibye

Tuyisenge benshi bashimiye ubutwari bwe bwo kudatwara ibitari ibye. Aha yasubizaga Hyacinthe amafaranga ye yari yataye

Hyacinthe Mukashyaka w’imyaka 32 yaje gusaba servisi ku biro by’Umurenge wa Kazo afite n’amafaranga miliyoni ebyiri, ku ntebe abaje gusaba servisi bicaraho k’Umurenge yahibagiriwe agakapu karimo amafaranga ye.

Uyu mugore utuye mu murenge wa Kazo, Akagari ka Kinyonzo mu mudugudu wa Kibimba yagiye ariko ntiyamenya ko yataye amafaranga ye.

Fabrice Tuyisenge, DASSO ku biro by’Umurenge wa Kazo, yatoye aka gakapu aho kari kari nta wundi uhari, aho kugira ngo agatware kuko kari karimo amafaranga menshi ahita agashyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge ngo nyirayo naboneka ayasubizwe.

Umwe mu bayobozi ba DASSO yatubwiye ko nyuma uyu mugore yaje kugaruka ashakisha abaza niba ntawamutoreye agakapu karimo ayo mafaranga.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwabajije Hyacinthe Mukashyaka ibimenyetso bigaragaza ko ari we koko wataye aya mafaranga maze basanga birahura n’ibyo bafite, asubizwa aya mafaranga ye n’uyu mu DASSO wayaroye.

Buri wese yashimye cyane ubupfura bwaranze Fabrice Tuyisenge washoboraga guhita atwara aya mafaranga y’abandi.

Hyacinthe Mukashyaka yabwiye Umuseke ko yagarutse yataye umutwe hashize nk’isaha yahavuye, yibazaga ko ashobora kuba ari k’Umurenge ataye amafranga ye.

Mukashyaka ati “navuye mu rugo mugitondo ngiye gusaba service k’Umurenge ariko mfite n’agakapu karimo miliyoni ebyiri nziko nimpava njya kwishura  umuntu wari wangurije amafaranga mba nkoresha mu bucuruzi, ngezeyo bambwirako ngomba kujya kuri Rwanda Revenue numva bimbanye byinshi mu mutwe niko gihita mpaguruka ngenda niruka nibagirwako narimfite agakapu

Yashimiye cyane uyu mu DASSO wagize ubutwari bwo kudatwara ibitari ibye kandi byashobokaga. N’ubuyobozi bw’Umurenge bwamusubije aya mafaranga ye.

Ati “Imana ibahe umugisha, ibahe gukomeza kugira umutima mwiza,  ibahembe iherezo ryiza  kuko bafite umutima wo kutarurumbira iby’abandi.

src.igihe

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/0785026490whatsapp

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up