Mu Karere ka Muhanga haravugwa ruswa cyane cyane mu bucukuzi bw’ibumba n’amabuye y’agaciro

Share

Mu Karere ka Muhanga haravugwa ruswa cyane cyane mu bucukuzi bw’ibumba n’amabuye y’agaciro, ikaba inavugwa ko yakirwa na bamwe mu bayobozi b’Akarere.

Ku biro by'Akarere ka Muhanga

Ku biro by’Akarere ka Muhanga

Amakuru aravuga ko hashize nk’icyumweru hari ba rwiyemezamirimo batatu baba mu bubumbyi b’amatafari batawe muri yombi na Polisi ishinzwe kugenza ibyaha (CID) bakekwaho guha ruswa za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda, umwe mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Muhanga.

Gusa, umwe muri abo ba rwiyemezamirimo batatu ngo Polisi yaje gusanga ntaho ahuriye n’amakuru ya ruswa bari bakurikiye ararekurwa, abandi ubu bakaba bafungiye mu mugi wa Muhanga n’ubwo bafatiwe mu mugi wa Kigali.

Iyi ruswa ngo yahawe umwe mu bayobozi b’Akarere ka Muhanga kugira ngo abareke basubukure ibikorwa byo kubumba amatafari biherutse guhagarikwa n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose kubera ko byari bibangamiye ingomero ebyiri ziha amazi abahinzi benshi.

Soma inkuru: Muhanga & Ruhango: Bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi no kubumba amatafari byahagaritswe

Mu iperereza Umunyakuru yakoze nyuma y’aho hari bamwe mu baturage bongeye gukekwaho gushaka guha ruswa bamwe mu bayobozi b’Akarere, wasanze hari uruhererekane rw’aho amafaranga asanzwe anyura kugira ngo agere ku bayobozi.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye umunyamakuru ko hari igisa nk’akamenyero mu kurya ruswa kubera amayeri basigaye bakoresha, aho ngo hari bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bashinzwe gukora icyo yita “kugemurira bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’Akarere“.

Ruswa iremereye bakunze kwakira ni iyo mu bucukuzi b’amabuye y’agaciro n’abo mu ibumba rikorwamo amatafari, kuko ngo ntawe ujya munsi y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite nabo banenze iyi ruswa i Muhanga

Hashize iminsi mike bamwe mu ba Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda basuye imwe mu Mirenge igize Akarere ka Muhanga muri gahunda yo kumva ibibazo by’abaturage.

Kimwe mu byo bavuze ko babwiye kandi banenze mu ruhame, ni uko ubuyobozi ngo buhugiye mu nyungu zabwo kuruta kwita ku bibazo by’abaturage, ikindi ngo ni ruswa igaragara mu nzego zitandukanye z’aka Karere.

Depite Pierre Claver Rwaka yavuze yavuze ko aho ruswa igaragara cyane ari mu mitangire ya Serivise, mu myubakire, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibumba rikorwamo amatafari.

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gushize ku kibazo cya ruswa ivugwa muri izo nzego yasubije ko bigoye kumenya abayakira kuko ngo itangwa mu ibanga.

Yagize ati “Gusa iyo tumenye amakosa umuyobozi yakoze dufite ukundi dushobora gutanga ibihano bijyanye n’amategeko tutitaye ku myanzuro y’ubutabera iba yagize umwere uwo muyobozi.”

Nubwo ruswa ivugwa cyane mu Karere ka Muhanga muri rusange, hari Imirenge ine (4) itungwa agatoki cyane; Nyamabuye, Shyogwe, Muhanga na Cyeza irimo cyane cyane biriya bikorwa by’ubucukuzi n’ubwubatsi.

Mu Ukwakira 2017, kubera ubucukuzi butubahirije amategeko, ikirombe gicukurwamo Coltan kiri ahitwa i Mata mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga cyaguyemo abantu 8 barimo n’umwana w’imyaka 13.

src.umuseke

Ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/whtasapp+250785026490

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up