Koperative Ikoranabuhanga iterambere kuri buri wese yatashye inyubako izajya ikoreramo

Share

Koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese yiganjemo urubyuruko ndetse n’abakuze bakoreraga mu muhanda ahahoze iposita mu mujyi wa Kigali yatashye ku mugaragaro inyubako nshya iri muri karitsiye matewusi aho abanyamuryango basaga magana 300 bazajya bakorera.

Abanyamurango ba Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese na perezida wabo Hakizimana isaie

Perezida wa koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese bwana Hakizimana isaie yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko iyi Koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese yishimiye igikorwa bakoze kuba bavuye mu muhanda mu rwego rwo gubahiriza gahunda za Leta harimo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari bakoreraga ahazwi nko kw’iposita.hakizimana ati ”ubundi twacuruzaga mu buryo bwakajagari ducuruza amatelefone n’ibindi kenshi ugasanga hari n’igihe umuntu yacuruzaga ibitaciye mu nzira  nziza ariko ubu tukaba tugiye gucuruza ibyemewe ,kubemewe ndetse n’ahemewe”.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’umurenge wa Nyarugenge bafungura ku mugaragaro aho iyi koperative izakorera

N’ubwo bishimira iki gikorwa nka Koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese bafite impungege ko hari bagifite imyumvire idasanzwe ku buryo bashobora gukomeza bacururiza mu muhanda  aho bavuye ku buryo bashobora no kuba bakora ibikorwa bihungabanya umutekano ugasanga barabibitirira.

Izindi mpugenge Perezida wa koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese bwana Hakizimana isaie yagarutseho n’uko batarabona ubushobozi buhagije kugirango iyi koperative ikomere.kuri izo mpamvu akaba asaba Leta y’ubumwe ko yabafasha ikabatera inkunga bakiteza imbere nk’urubyiruko kugirango bakomeze kw’ubaka igihugu.

Abanyamuryango bari benshi muri salle

Manager Njyendahimana theogene wambaye umupira n’ipantalo y’umweru

Umwe mu bagize iyi koperative Ikoranabuhanga Iterambere kuri buri wese Njyendahimana theogene yatangaje ko bishimiye iki gikorwa bitezemo byinshi harimo kwigisha urubyiruko rw’ibumbiye muri iyi koperative imishinga itandukanye ndetse no kwiga kwizigama bakagera kuri byinshi.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’umutekano bafashe ifoto y’urwibutso n’abanyamuryango

Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali ndetse n’inzego z’umutekano basabye abagize iyi koperative kw’imakaza umucyo w’ukwifatanya n’abagenzi babo muri byose ari nacyo kizatuma bagera kuri byinshi.

Basabye abanyamuryango kwegera ibigo by’imari bagakorana nabyo, bakabaha inguzanyo bakayikoresha nk’igishoro ikabafasha kugera kure.

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’inzego z’umutekano yashizemo imbaraga mu guhashya ubucuruzi bw’akajagari hirya no hino.

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com no kuri whatsapp +250785026490

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up