AmaG the Black Noheli yasanze ari umugabo nyuma yo gusaba akanakwa Uwase Liliane

Share

AmaG the Black Noheli yasanze ari umugabo nyuma yo gusaba akanakwa Uwase Liliane. Bombi bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko tariki 15 Ukuboza i Runda. Mu bukwe bwe umusore Senderi yatunguranye aririmba indirimbo yahimbiye abageni, nyuma y’igihe kinini nawe ataboneka.

Basezeranye gusangira byose, ibyiza n'ibitari byiza

Basezeranye gusangira byose, ibyiza n’ibitari byiza

Ku cyumweru mu gitondo Amani Hakizimana (AmaG the Black) yajyanye n’ababyeyi n’abasaza mu muryango bajya kumusabira, yari ashagawe kandi n’abanyamuzika nka Social Mulan a Danny Nanone bari bamwambariye. Na Mike Karangwa wari Parrain we.

Barasabye baranakwa aha ku Ruyenzi mu murenge wa Runda iwabo wa Uwase, bavuye hano bahise bajya kwifotoza ahantu hamenywe n’abageni gusa n’aba hafi cyane yabo.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abatumiwe bagiye kwakirirwa ku Kicukiro ahitwa “Teravista” mu birori by’ubukwe, indirimbo, impano n’impanuro.

Social Mula, Bruce Melody baririmbiye abageni.

By’agahebuzo Senderi International Hit utaherukaga kwigaragaza mu muziki araza avuga ko hari akaririmbo katigeze karirimbwaho mbere ndetse n’abageni ubwabo batari bazi ko yabakoreye n’uko uyu musore mukuru, bagenzi baho bahora batera ubuse ngo nawe narongore, agacishaho.

Bavuye ku Kicukiro bagiye gutwikurura i Kanombe mu rugo rushya rwa AmaG na Liliane.

AmaG yaririmbiye umugore we indirimbo ya Melody yitwa Complete me

AmaG yaririmbiye umugore we indirimbo ya Melody yitwa Complete me

Ngo bazajya bafatanya muri byose

Ngo bazajya bafatanya muri byose

Barakata umutsima ngo basangize abashyitsi

Barakata umutsima ngo basangize abashyitsi

Amag n'umugore we, bari bagaragiwe na Mike Karangwa na Aline Gahongayire

Amag n’umugore we, bari bagaragiwe na Mike Karangwa na Aline Gahongayire

Ku munsi wabo w'amateka

Ku munsi wabo w’amateka

Social Mula yari yakereye ubu bukwe

Social Mula yari yakereye ubu bukwe

Young Grace (wa kabiri uvuye ibumoso) yari mu bahereza b'abageni

Young Grace (wa kabiri uvuye ibumoso) yari mu bahereza b’abageni

Bageze mu bihe byo guceza, Abageni n'ababagaragiye barawuceza

Bageze mu bihe byo guceza, Abageni n’ababagaragiye barawuceza

Senderi yari yabukereye, bagenzi be bakunda kumutera ubuse ko bategereje ko nawe 'ibumoso bwe yakebuka'

Senderi yari yabukereye, bagenzi be bakunda kumutera ubuse ko bategereje ko nawe ‘ibumoso bwe yakebuka’

Ikipe ya Seburikoko yatanze impano

Ikipe ya Seburikoko yatanze impano

Senderi yabatunguye abaririmbira indirimbo yabahimbiye

Senderi yabatunguye abaririmbira indirimbo yabahimbiye

Abageni barishimana n'abatumirwa babo

Abageni barishimana n’abatumirwa babo

Wari umunsi w'ibyishimo ku bageni inshuti n'imiryango yabo

Wari umunsi w’ibyishimo ku bageni inshuti n’imiryango yabo

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/+250785026490

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up