Mukama Abbas, yasabye Guverinoma gufatira ingamba zikomeye amadini yigira ntibindeba kuri gahunda zo kuboneza urubyaro

Share

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, yasabye Guverinoma gufatira ingamba zikomeye amadini yigira ntibindeba kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, mu gihe igihugu cyugarijwe n’ubwiyongere bw’abaturage bukabije.

Mukama yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro nyunguranabitekerezo cy’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira iterambere ry’Abaturage n’izindi nzego, hagamije kurebera hamwe ibyavuye mu ngendo bakoze kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere n’imirire mibi mu mwaka wa 2016/2017.

Byitezwe ko mu Rwanda abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 16.5 mu mwaka wa 2032 bavuye kuri miliyoni zisaga 10.5 bari bahari ubwo hakorwa ibarura rusange ry’abaturage mu mwaka wa 2012.

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe mu myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%.

Depite Mukama yavuze ko ukurikije umubare w’abana bavuka mu gihugu, hakwiriye gufatwa ingaba zikomeye.

Yavuze ko abaturage bo batangiye kubyumva ariko bakomwa mu nkokora n’amadini adakozwa ibyo kuboneza urubyaro.

Ati “Iyo ubona hari amavuriro menshi mu mikoranire hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa, bafite amavuriro yigenga ariko Leta ishoramo amafaranga, ibishyurira abakozi ikanabubakira, ugasanga hari ikibazo cyo kumva ko batemera ko kuboneza urubyaro byigishwa mu mavuriro cyangwa ibitaro byabo. Ikibazo mfite ni iki, amadini y’u Rwanda ari hejuru y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda? Mbere y’uko tujya muri ayo madini ntituri Abanyarwanda? Gukunda igihugu tuvuga ni ibihe?”

Yakomeje avuga ko ayo madini akwiye gufatwa nk’agandisha abaturage.

Ati “Kuki mwemera ko ayo madini ari mu butaka bw’u Rwanda? Iyo bafashe umwanzuro n’uyu utandukanye na gahunda z’igihugu, muraceceka? Umuntu wese ushaka kugandisha abaturage muri gahunda y’igihugu hari uburyo tugomba kumufata. Turenge amarangamutima yacu y’amadini atandukanye, turebe inyungu z’igihugu. Nitubyihorera bizagenda gute?”

Mukama yatanze urugero rw’aho bigeze kujya bakababwira ko impamvu badashobora kwigisha ibyo kuboneza urubyaro, baba birinda gufungirwa amasakaramentu.

Ati “Iki kibazo cyo kubona abantu bagenda bavuka bitajyanye n’ubukungu bw’igihugu kireba Abanyarwanda.Turi hano nk’abayobozi, uruhare rwacu ni uruhe? Iyo tubireba tukikicecekera biterwa n’iki? Hari aho twagiye ugasanga umuntu akubwira ngo nibasanga abyigisha bazamwima amasakaramentu, ibyo ni ibiki se? Hanyuma na we ukemera , icyo gihe se waba ufashije iki igihugu cy’u Rwanda?”

Yongeyeho ati “Ndanasaba ko RGB ifite amadini mu nshingano, bafatanyije na Minaloc, abanyamdini bazabahuriza i Gabiro, bakore ibiganiro, bumve ko nabo dushaka umusanzu wabo mu kuboneza urubyaro, babigire ibyabo, bitabaye ibyo ntabwo bari mu kindi gihugu atari u Rwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko bari mu nzira zo kuvugurura amasezerano Leta ifitanye n’amadini kuri serivisi zimwe na zimwe z’ubuzima, asaba ko hatangwa ibitekerezo kugira ngo bizashingirweho muri ayo masezerano.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2014-2015 bwagaragaje ko 54 % baringaniza imbyaro ndetse abagera kuri 6% bakoresha uburyo bwa kamere mu gihe 48% bo bakoresha uburyo bwa kizungu.

 

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas
src.igihe.com
ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com na  +250785026490 whatsapp

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up