Umuhanzi Baby style arishimira intambwe amaze gutera muri muzika

Share

Umuhanzi Twahirwa Kelly uzwi nka Baby style arishimira intambwe amaze gutera muri muzika.Uyu muhanzi muto umaze kugeza imyaka 9 arishimira cyane ibyo amaze kugeraho harimo kuba muri uyu mwaka amaze kugeza indirimbo 6.Nyamara n’ubwo  muzika yo mu Rwanda usanga igora abayikora kubera ubushobozi buke, Baby style ahamya ko ubushobozi butajya bumuhangayisha kubera abamufasha mu nkunga harimo n’umubyeyi we witwa Nzakundimana Claude.Uyu mubyeyi atangaza ko atazatererena umuhungu we kugeza inzozi ze zibaye impamo, kubera imapano yamubonyemo akiri muto.

Umuhanzi Twahirwa Kelly uzwi nka Baby style

Mu bahanzi bakorana harimo no witwa Iradukunda Emmanuel uzwi kw’izina rya Young Boy bafatanyije mu ndirimbo Nka Ndashiima,Umuziki n’izindi.

Iradukunda Emmanuel uzwi kw’izina rya Young Boy

N’ubwo uyu mwana akora muzika,amashuri ayiga neza dore ko ageze mu mwaka wa Gatanu.Baby style amaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye, Igitego,Ndashiima, Birth day n’izindi.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wo kw’itariki 25/12/2017 azataramira abana bagenzi be ndetse n’abakunzi be muri rusange muri Gihogwe mu Karere ka Gasabo.

ukeneye serevise zacu yatwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up