Raila Odinga mu nzira zo kurahirira kuyobora igihugu cya Kenya

Share

Umuyobozi w’impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya, (NASA), Raila Odinga, yavuze ko kuri iki Cyumweru aza gutangaza itariki nyayo azarahiriraho nka Perezida wa Kenya.

Odinga yatsinzwe na Uhuru Kenyatta mu matora yabaye muri Kanama 2017, aregera urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro ibyayavuyemo.

Mu matora yakurikiyeho mu Ukwakira Odinga yanze kuyitabira avuga ko atizeye ibizayavamo, Uhuru yiyamamaza wenyine aratsinda, anarahirira kuyobora igihugu.

Odinga ntiyemera ko yatsinzwe, avuga ko ahubwo amajwi ye yagiye yibwa bityo ko mu gihe hadateguwe andi matora aciye mu mucyo.

Ubwo yari mu mihango yo gushyingura kuri uyu wa Gatandatu, Odinga yijeje abarwanashyaka be n’Abanya-Kenya ko kuri iki Cyumweru atangaza umunsi azarahiriraho nka Perezida wa Kenya.

Odinga yavuze ko yabanje gutegereza yizeye ko Uhuru Kenyatta azemera kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na we ariko ngo bigaragara ko bitagishobotse nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Ati “Kuva ubwo Uhuru Kenyatta yatangiye kwirata. Yibwiye ko ducecetse ariko kwihangana kwacu kwarangiye. Tugoma kugera i Kanani.”
Tariki 12 Ukuboza 2017 Odinga yari yatangaje ko azarahira ariko aza kubisubika ku munota wa nyuma.

Yongeye kwizeza abarwanashyaka be ko mu ntangiriro z’umwaka utaha azarahira.

Ati “Ntidukwiye gusubira ku ngoma y’igitugu. Tubijeje ko muzabona irahira ryacu mu ntangiriro z’umwaka mushya.”

Odinga yavuze ko bakomeje kwizera abahuza bababwiraga ko bazabafasha kuganira na Odinga, icyakora ngo nta cyizere bakibafitiye kuko aribo birirwa baririmba intero za Kenyatta.

Kenyatta aherutse kuvuga ko icyo azemera kuganira n’abatavuga rumwe na Leta ari ikijyanye n’iterambere mu gihe bo bashaka kuganira ku bijyanye na Politiki.

Intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Githu Muigai, iherutse gutangaza ko Odinga narahira azafatwa nk’umugambanyi.

Odinga we yavuze ko ibyo ari iterabwoba ridashobora kumubuza kurahira.

Ati “Githu najye kubibwira nyina. Nigeze gushinjwa ubugambanyi. Niba ibi aribyo bikwiye ngo ubutabera mu matora buboneke, twiteguye kubikora.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up