Ntibyoroshye kuva mu mugi wa Kigali werekeza mu ntara muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Share
Ubwo twageraga muri Nyabugogo ahafatirwa imodoka zerekeza mu Ntara, yasanze hari abasubitse ingendo kubera ko kompanyi zitwara abantu zibabwira ko zamaze kuzuza imyanya y’abagomba kugenda uyu munsi.

Benshi muri aba babuze uko bagenda, ni aberekeza mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo nka Huye na Nyanza.

Bavuga ko basanzwe bazi ko mu minsi mikuru nk’iyi biba bigoye kubona imodoka, gusa bakavuga ko baje bazi ko bizinduye cyangwa hari ingamba zafashwe.

Uwitwa Yves Mugunga wari werekeje i Huye avuga ko aho iterambere rigeze bitari bikwiye ko umuntu abura imodoka kuko kompanyi zitwara abagenzi zisanzwe zizi iki kibazo kimaze igihe ariko kikaba cyarabuze umuti.

Asaba inzego za Leta gushaka umuti w’iki kibazo. Ati “Leta ibyo yashyize ku murongo ni byinshi, ntabwo gutwara abagenzi ari byo byabananira.”

Hakizimana Thacien uyobora Agence ya Omega Car ikora ingendo zerekeza i Rusizi, avuga ko bo nta kibazo cy’abagenzi benshi bafite kuko n’ubusanzwe batagira benshi ngo ni yo biyongereye na bo bongera umubare w’imodoka.

Avuga ko abagenzi babo bakunze kugura tike mbere y’urugendo, agashishikariza n’abandi baba bazi ko bafite urugendo kwizindura bagakatisha hakiri kare.

Umukozi ushinzwe iby’ingendo muri RFTC, Kirangire Bishop avuga ko iyi kompanyi iherutse kugura imodoka 36 n’izindi 20 z’abanyamuryango bashya, zose ziyongereye ku zari zisanzwe.

Avuga ko izi zose zongerewe kugira ngo zifashe kugabanya ikibazo cy’abagenzi bajyaga babura imodoka mu minsi mikuru.

Bishop avuga ko 90% y’imodoka za RFTC zikora mu cyaro ari izo mu bwoko bwa Minibus kandi ko zikora mu buryo bwa ‘Twegerane’ ndetse ko zigera mu bice hafi ya byose byo mu ntara.

Ngo ikibazo cy’abagenzi babura imodoka gikunze kuba ku bakora mu buryo bwa Express, akizeza abagenzi bajya mu ntara ko iyi Agence yabo izahangana n’iki kibazo.

Avuga ko basanzwe bakorana na RITCO, akavuga ko iyi mikoranire izagira icyo ikemura kuko iyi agence ikunze gukora ingendo zerekeza mu Ntara.

Yizeza abagenzi ko bazakora n’amasaaha y’ikirenga kugira ngo hatazagira uvutswa amahirwe yo kujya gusangira iminsi mikuru n’inshuti n’abavandimwe yasize mu ntara.

Abashaka tike ni benshi

Abashaka tike ni benshi

Hari abazenguruka kuri za agence bababwira ko tike zashize

Hari abazenguruka kuri za agence bababwira ko tike zashize

Abashaka kugenda ni benshi

Abashaka kugenda ni benshi

Hari abahamaze amasaaha menshi bategereje

Hari abahamaze amasaaha menshi bategereje

Byaba ari agahinda adasangiye iminsi mikuru n'umuryango

Byaba ari agahinda adasangiye iminsi mikuru n’umuryango

Hari n'abo biyobera bagasubirayo

Hari n’abo biyobera bagasubirayo

Byabaye ikibazo

src.umuseke

ukeneye serevise zacu watwandikirwa kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up