Mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango barishimira umusaruro wavuye muri gahunda ya VUP

Share

Ibikorwa byose byakozwe muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango bifite agaciro ka miliyoni 118 Frw. Abaturage bahawe akazi muri iyi gahunda barayivuga imyato kuko yazamuye imibereho yabo ikaba inabasigiye amajyambere y’ibikorwa remezo.

Bafunguye ku mugaragaro ikiraro cyakozwe na VUP

Bafunguye ku mugaragaro ikiraro cyakozwe na VUP

Imihanda y’ibilometero 15 yakozwe mu tugari twa Bweramana, yoroheje ubuhahirane mu batuye uyu murenge, inaha akazi abatishoboye.

Abahawe akazi muri iyi gahunda barayivuga imyato kuko yabateje intambwe mu mibereho yabo n’imiryango yabo.

Mukasonga Alice wahawe imirimo mu gukora iyi mihanda agira ati “Akamaro iyi gahunda ya Leta ya VUP yatumariye ntawakarondora, abana bacu bariga, inzara yabaye amateka mu muryango ndetse bamwe muri twe bamaze kwiyubakira amacumbi.”

Mu gutaha ibyagezweho muri iyi gahunda ya VUP, abaturage bo mu murenge wa Bweramana bateraniye aho bifuza kuzashyira ikibuga cy’umupira w’amaguru, kizubakwa muri Centre ya Gitwe ifatwa nk’umurwa mukuru wa Bweramana.

Hatashywe ikiraro cya Kanyabigega cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’umurenge na gahunda ya VUP kikaba cyaratwaye miliyoni esheshatu.

Esther Nyirarugendo utuye mu Kagari ka Buhanda aho iki kiraro cyubatse, avuga ko cyabakuye mu bwigunge kuko kizabafasha guhahirana n’abaturanyi bo mu tundi tugari.

Iki kiraro kitarakorwa cyari giteye impungenge muri aka gace kuko iyo imvura yagwaga cyuzuraga, kikaba cyaranahitanye uwitwa Kanyabigega waje no guhita akitirirwa.

Esther ati “Ubu ntabwo tuzongera kugendera mu bigunda, amahwa, ibihuru, ubu umurwayi ararwara imodoka ikaza imbere y’umuryango iwawe ikagutwara kwa muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Habimana Felicien yabwiye aba baturage ko nyuma yo gukorerwa imihanda, bagiye no kugeza umuriro mu mudugu wa Nyarubuye wari utaragezwamo.

Gusa bamwe basabye ingurane y’ubutaka bwabo bw’ahagiye gukorwa iki kibuga kuko hari abatarishyurwa.

Bari baje kwishimira imirimo y'amaboko bakoze binyuze muri VUP

Bari baje kwishimira imirimo y’amaboko bakoze binyuze muri VUP

Muri morali, abaturage ngo nibashyira hamwe bazubaka urwababyaye

Muri morali, abaturage ngo nibashyira hamwe bazubaka urwababyaye

Esther Nyirarugendo, umuturage uvuga ko imihanda ibakijije kugendera mu bigunda

Esther Nyirarugendo, umuturage uvuga ko imihanda ibakijije kugendera mu bigunda

Habimana Felicien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana yashimiye abagize uruhare muri ibi bikorwa

Habimana Felicien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana yashimiye abagize uruhare muri ibi bikorwa

Hari ikibuga cy'umupira w'amaguru bari gusiza muri Centre ya Gitwe

Hari ikibuga cy’umupira w’amaguru bari gusiza muri Centre ya Gitwe

Imihanda ireshya na Kilometero 15 yarakozwe

Imihanda ireshya na Kilometero 15 yarakozwe

Ikiraro cya Kanyabigega cyatwaye miliyoni 6 Frw

Ikiraro cya Kanyabigega cyatwaye miliyoni 6 Frw

Bishimi ibyo VUP imaze kubagezaho

Bishimiye ibyo VUP imaze kubagezaho

ukeneye serevise zacu watwandira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up