Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rwa Nyinawumuntu Grace aregamo ikipe ya AS Kigali n’Umujyi wa Kigali mu muhezo

Share

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo ikipe ya AS Kigali n’Umujyi wa Kigali yakoreraga avuga ko yamwirukanye ku kazi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Nyinawumuntu yahagaritswe ku mirimo ye muri Mutarama 2017 nyuma y’uko yari amaze igihe avugwaho inkuru zo kwinjiza mu butinganyi Shadia Uwamahirwe ubwo yari amubereye umutoza muri AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu y’abagore.

Mbere yo gutangira kumva impande zombi, abahagarariye Umujyi wa Kigali mu by’amategeko basabye ko urubanza rwabera mu muhezo kuko abatangabuhamya bazifashishwa ari abana kugira ngo bitazabagiraho ingaruka muri sosiyete kuko bikora ku buzima bwabo.

Umwunganizi mu mategeko wa Nyinawumuntu yabwiye urukiko ko atumva impamvu rwashyirwa mu muhezo kuko ari urubanza rusanzwe rw’umurimo.

Nyuma y’akanya ko kwiherera, Perezida w’Inteko iburanisha yasabye ko urubanza rubera mu muhezo, itangazamakuru n’abandi barwitabiriye bahita basohorwa.

Nyinawumuntu yareze Umujyi wa Kigali na AS Kigali nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ruhamije Shadia Uwamahirwe ko yamusebeje, rumutegeka kumwishyura 2,825,000 Frw arimo ihazabu n’ayo yakoresheje mu rubanza.

Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali akaza kwirukanwa
ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up