Nyamirambo. Arashinja irondo kumuvuna umugongo’

Share
Umwali yavunitse umugongo amaze hafi ibyumweru bitatu atabasha kweguka

Umwali yavunitse umugongo amaze hafi ibyumweru bitatu atabasha kweguka

Gushyamirana kwabayeho mu ijoro rya tariki 03 Ukuboza rishyira kuya 04 mu kagari ka Kivugiza Umurenge wa Nyamirambo, Umwali avuga ko musaza we yari avuye mu kazi k’ijoro agafatwa n’irondo ageze hafi y’iwabo bakamukubita agatabaza.

Bamutabaye ngo nibwo nawe yakubiswe avunika umugongo n’ijosi.

Umwali avuga ko uwamukubise akamuvuna umugongo n’ijosi ari umunyerondo witwa Eric, ndetse ngo amaze kumuvuna yaramubwiye ngo “ntabwo birangiriye aho”.

Avuga ko muri iryo joro ahagana saa cyenda Police yaje ikamufata na basaza be bakabajya kubafunga, mu gitondo babonye ko we arembye cyane bakamurekura kugeza ubu akaba aryamye ku bitaro bya CHUK kuko atabasha kweguka.

Umwali avuga ko icyatumye irondo rikubita musaza we witwa Fidel Ngangure n’ubu ufunze, ngo ni uko bamwatse ibyangombwa yabibaha bagasanga aho abibahaye harimo n’amafaranga ibihumbi bitandatu bagashaka guhita bayamwambura, akabarwanya bakamukubita agatabaza.

Umwali usanzwe ari umubyinnyi w’imbyino gakondo muri rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda ari nabyo byari bimubeshejeho, avuga ko ubu amaze kwivurisha amafaranga menshi kandi asanzwe nta bushobozi bufatika afite.

Agasaba kurenganurwa no kuvuzwa kugeza akize kuko nta bushobozi. Avuga ko ubu amaze guca mu cyuma kabiri  no muri MRI (Magnetic Resonance Imaging) ngo barebe niba amagufa y’umugongo ataravunitse, ibi byose ngo ni ibintu bihenze cyane atari kubonera ubushobozi.

Kugeza ubu ngo bamaze kwishyura amafaranga arenga gato ibihumbi magana atatu mu bizamini no guca mu byuma nk’iyi MRI ku bitaro by’umwami Faisal. Mu gihe kandi n’ibitaro bya CHUK bitarabishyuza kuko Umwali akibirwariyemo.

Yangiritse cyane umugongo n'ijosi ku buryo aho arwariye ntacyo yishoboza

Yangiritse cyane umugongo n’ijosi ku buryo aho arwariye ntacyo yishoboza

Uwamwiza Chantal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo avuga ko raporo yahawe zigaragaza ko ahagana saa cyenda z’ijoro ry’uwo munsi abanyerondo batatu bahagaritse uriya musore bakamubaza ibyangombwa, bakanamusaba kuberaka ibiri mu gikapu yari ahetse akanga.

Abanyerondo ngo bakoresheje ingufu barafungura barareba maze uyu ahita avuza induru atabaza kuko yari hafi y’iwabo bahita bamutabara.

Uyu muyobozi ati “Batabaye bagera kuri batanu bafata abanyerondo barakubita, batatu barakubiswe cyane umwe arakomereka bikomeye ajyanwa kwa muganga n’ubu aracyapfutse amaboko.”

Uwamwiza avuga ko abaturage nabo baje gutabara ari benshi bakajya hagati y’abatabaye n’abanyerondo.

Ati “Dukeka rero ko uyu Devota ashobora kuba yaravunikiye muri izo mvururu.”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu icyo yumva kigomba gukorwa ari ugukora ubuvugizi bakabanza kurengera ubuzima bw’uyu mukobwa wavunitse n’uyu munyerondo wakomeretse.

Naho ngo iby’uwakoze amakosa bikazakemurwa n’ubutabera.

Nubwo we ngo yibaza ko byaturutse k’uwanze kwereka irondo ibyo atwaye mu gikapu bamufashe saa cyenda z’ijoro. Ndetse agasaba abaturage korohera irongo mu gihe riri mukazi karyo.

Uyu muyobozi avuga ko yagerageje gusura Umwali Devota aho arwariye ariko agasanga amasaha yo gusura yarenze ntibamwemerere, bityo kugeza ubu ngo ntarabasha kumugeraho.

src.umuseke.rw

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up