Kuvumba televiziyo hanze y’inkambi bituma bagwa mu bishuko by’ubusambanyi

Share

Gicumbi- Rumwe mu rubyiruko rwo mu nkambi ya Gihembe ruravugwaho kugwa mu bishuko by’ubusambanyi kubera rujya hanze y’inkambi kureba Television.

Urubyiruko rusohoka mu nkambi rukajya kureba television hanze bikabaviramo kwishora mu busambanyi

Urubyiruko rusohoka mu nkambi rukajya kureba television hanze bikabaviramo kwishora mu busambanyi

Mu nkambi ya Gihembe imaze imyaka 20, habarwa impunzi z’Abanye-Congo 14 729 , urubyiruko ni 60%.

Urubyiruko rwo muri iyi nkambi rujya hanze yayo rukurikiye television kuko icyumba k’imyidagaduro cyabo nta bikorwa birimo byabafasha kwidagadura.

Umwe mu mpunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi yagize ati Aho kugira ngo ubuzima bw’imyidagaduro bukomereze mu nkambi ahubwo urubyiruko rwo mu nkambi rujya  hanze gushakayo za filimi , umupira w’amaguru  n’ibindi bibakururrira ikibazo cy’ingeso mbi zirimo n’uburaya bibashora mu busambanyi.”

Avuga ko muri iyi nkambi hari umubare munini w’urubyiruko rwatewe inda zitateguwe kubera gushorwa mu busambanyi yi rwagiye kureba kuri television zo hanze y’inkambi.

Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Jeanne d’Arc de Bonheur avuga ko muri iyi nkambo hari ibikorwa by’imyidagaduro byagombye gufasha izi mpunzi kwidagadura.

Avuga ko hari ikibuga cyo gukiniramo umupira, n’icyumba k’imyidagaduro kijya gitangirwamo ibiganiro byo gufasha urubyiruko kutijandika mu ngeso mbi.

Minisitiri de Bonheur avuga ko izi mpunzi zitahawe television kuko hari ibindi byabanje gukorewa kandi byihutirwaga.

Ati “Bigenda bikorwa buke buke kuko ntabwo byose bikemukira rimwe.

Muri iyi nkambi ya Gihembe, abakobwa 100 bari hagati y’imyaka 14 na 17 batewe inda zitateguwe muri uyu mwaka, habarwa kandi abantu 135 (1%) bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

src.umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up