Ibyo wasobanukirwa ku mubano wa P Fla n’uwahoze ari umufasha we El Poeta

Share
P Fla umuraperi ukomeye mu Rwanda, mu minsi ishize yaje gufungwa amara umwaka wose afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge, icyakora mu minsi ishize uyu muraperi yaje kurangiza igihano cye agaruka mu buzima busanzwe. Kuri ubu uyu muraperi yaganirije Inyarwanda.com byinshi ku bijyanye n’uwahoze ari umufasha we El Poeta.

Mu kiganiro P Fla umaze kumenyera mu mujyi wa Kigali yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko yiteguye gukora umuziki nk’akazi ariko ubu akaba yicaye atuje ategereje ko hari abasanzwe bamenyerewe mu byo gufasha abahanzi cyangwa inzu zitunganya muzika bamwegera bagakorana aho kugira ngo yikorane mu kajagari nkuko byahoze cyane ko uyu muhanzi yizerera mu gukorera mu nzu ya muzika yaba imufasha.

p fla

P Fla umuraperi uherutse gufungurwa

Abajijwe uko yakiriwe n’umuryango we P Fla yagize ati” Umwana wanjye nari mukumbuye cyane n’ubu turi kumwe kenshi tuba turi kumwe naho mama we nari mukumbuye nawe turi kumwe kandi yarishimye kuba narahindutse yaba mu mutwe no ku mubiri ariko turacyaganira hari imbabazi ngomba kumusaba kandi si ibintu biza ako kanya gusa nyine icy’ingenzi ni uko njye nakosheje mbizi kandi niteguye kumusaba imbabazi.”

P Fla yabwiye Inyarwanda.com ko nubwo akunze kuba ari kumwe na El Poeta wahoze ari umufasha we ariko ngo ntibarongera kubana cyane ko ngo hari byinshi bagomba kuganiraho. P Fla uzirikana ko yaguye mu bishuko akaba yasaba imbabazi ariko icya mbere kikaba ari uko bagikundana. P Fla yagize ati”Urukundo rwo ntaho rwagiye gusa hari byinshi tugomba kuganiraho mbere yuko dutangaza byinshi kuri njye mu minsi iri imbere hari byinshi muzamenya.”

src.inyarwanda

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up