Aba ‘disk burners’ basabye ko hakwiye kujyaho itegeko ribarenganura mu kazi bakora

Share

Disk burners’ ni urubyiruko rwinshi rw’abasore bacuruza ibihangano by’abahanzi, uyu munsi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo baganiriye n’Umugi wa Kigali ku bibazo bahura nabyo birimo gufungwa bya hato na hato. Banagaragaza ko bifuza kuzajya mu itorero nabo.

Ibibazo byari byinshi kuba Disk Burners

Ibibazo byari byinshi kuba Disk Burners

Baganiriye n’ukuriye urubyiruko mu mugi wa Kigali Rusimbi Charles bari kumwe n’amashyirahamwe ahuza uru rubyiruko yitwa DAD na United Street Promoters.

Aba ‘disk burners’ basabye ko hakwiye kujyaho itegeko ribarenganura kuko ngo hari kenshi bafungwa barengana. Ngo mubyo bazira harimo kutagira ibyangombwa bibemerera gukora no kuba ababishyuza imisoro hari ubwo baza bagapakira ibintu byabo nta kindi gisobanuro.

Basabye ko kimwe n’abandi bakora mu bikorwa by’imyidagaduro ngo nabo bajya bitabira itorero kuko ubu nabo bihurije hamwe, ngo bakeneye kumenya na gahunda za Leta n’andi masomo atangirwa mu itorero.

Charles Rusimbi yabijeje ko nta uzongera kubafungira ibikorwa mugihe bari gukorera hamwe nk’uko babisabwa.

Muri iyi nama hanzuwe ko ihuriro rya  DAD rizajya rikorana n’abacuruza films zisobanuye naho United Street Promoters igacuruza indirimbo z’abahanzi, buri huriro rikajya ryishyuza aba ba ‘disk burners’.

Uyu ahagarariye United yasobanuye ko nta gasobanuye bazongera kwishyuza aba Disk Burners

Uyu ahagarariye United yasobanuye ko nta film isobanuye bazongera kwishyuza aba Disk Burners

Abasobanura za film bemeje ko batazongera gushyira indirimbo muri film basobanura kuko nta masezerano baba bafitanye n’abahanzi.

Ibi ngo birahera muri Mutarama 2018.

Jean Paul Habumugisha washinze DAD agahuriza hamwe aba Disk Burners bo mu Rwanda yavuze ko icyo agamije ari ukugirango bakorere hamwe bose babashe kubona inyungu bihesha n’ agaciro mu kazi kabo.

Inama yasojwe aba Disk Burners bemeye kwishyira hamwe bakibumbira muri za koperative bagendeye kuko batuye kuko bitoyemo ababakuriye.

Ubusanzwe United Street Promoters yasaga n'aho ihanganye na DAD

Ubusanzwe United Street Promoters yasaga n’aho ihanganye na DAD

Rusimbi Charles ukuriye urubyiruko mu mujyi wa Kigali yijeje aba Disk Burners ko ntawuzongera kubafunga

Rusimbi Charles ukuriye urubyiruko mu mujyi wa Kigali yijeje aba Disk Burners ko ntawuzongera kubafunga

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up