Ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na FC Marines banganya igitego 1-1

Share
Ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na FC Marines banganya igitego 1-1 mu mukino utararangiye kubera imvura yaguye kuwa 25 Ugushyingo 2017. Yamini Salum wahoze muri Kiyovu ni we watsindiye Marines mbere yuko Uwineza Placide yishyura.

Yamini Salum wahoze muri Kiyovu Sport ni we wafunguye amazamu ku munota wa cumi (10’) w’umukino biturutse ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’iburyo bityo awuhawe na Bahame Alafat, Uwihoreye Jean Paul ntabashe kumufata. Nyuma yo gutsinda iki gitego yazamutse mu myanya y’icyubahiro ajya gusuhuza nyina umubyara , igikorwa cyamuviriyemo ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 30’ ni bwo Kiyovu Sport yishyuye iki gitego ku mupira Rachid Kalisa yateye nka koruneri, Uwineza  Aime Placide agakozaho umutwe. Uwineza nawe yahise ahabwa ikarita y’umuhondo kuko yahise ajya gusuhuza inshuti ye yari ku kibuga cya Mumena.

FC Marines wabonaga bakora amakosa menshi hagati mu kibuga kuko bari bafite gahunda yo kwica umukino wa Kiyovu Sport bahereye hagati kuko bari bazi neza ko gufata Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice uba wagabanyije akazi. Ibi baje kubigeraho kuko Mugheni Kakule yari afashwe neza na Niyitegeka Idrissa mu gihe Kalisa yari arinzwe na Bizimungu Omar waje kuva mu kibuga agize imvune.

Abugarira ba Marines FC batangiye kugira igihunga nyuma yo kwishyurwa igitego ariko Pascal Dukuzeyezu wari mu izamu akomeza kubarwanaho kuko yagiye akuramo ibitego byabazwe. Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko urugendo rwo kurara ku mwanya wa mbere bafite amanota menshi kuruta AS Kigali bitashobotse kuko ikipe ya Marines FC isa naho yabagoye, kandi ngo iyi kipe y’i Rubavu si ikipe abantu bagomba gusuzugura kuko ngo ihagaze neza. Mu magambo ye ati:

”Marines ntimuyisuzugure. Yanganyije na APR FC i Gisenyi, yatsinze umukino wa Miroplast kandi yaradutsinze. Urumva ko ni ikipe nziza. Ntaho bihuriye n’umukino tuzakina na AS Kigali kuko ni undi mukino tugiye gutegura kandi ntabwo twari tunameze neza ijana ku ijana kuko burya iyo abakinnyi badakina basubira hasi kabone n’ubwo baba bakora imyitozo;

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines avuga ko inota rimwe yakuye ku Mumena ari umusaruro utari mubi cyane kuko ngo Kiyovu Sport yabaye ikipe ikomeye kandi ko mu ikipe ye harimo ikibazo cy’ubwugarizi. Mu magambo ye yagize ati:

“Ni umusaruro mwiza. Ntabwo dutsinzwe, tubonye inota rimwe. Twakinnye n’ikipe nziza iteguye neza mu buryo bw’imikinire banugarira neza. Ikipe nka Kiyovu ni ikipe ifite imbaraga muri iki gihe inafite amanota meza kandi ishaka kuba yaba iya mbere. Twagerageje kubyitwaramo neza, igice cya mbere baturushije ariko igice cya kabiri abakinnyi banjye bagarutse. Muri iyi minsi Marines ifite ikibazo cyo kugarira ni nacyo turi kurebaho muri iyi minsi”.

Muri uyu mukino, Kiyovu Sport ni yo yiganje cyane kuko bateye koruneri 12 mu gihe FC Marines batabonye n’imwe mu minota 90’. FC Marines yakoze amakosa atandatu (6) yatumye Kiyovu Sport itera imipira itandatu iteretse. Kiyovu Sport yari mu rugo yakoze amakosa ane (4), biha abakinnyi ba FC Marines gutera imipira ine iteretse (Free-Kicks).

Mu guhana abakinnyi, Uwineza Aime Placide, Ngirimana Alex na Twagirimana Innocent ba Kiyovu Sport, buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe Yamini Salum na Niyitegeka Idrissa ba Marines FC banavuye muri Kiyovu Sport, batahanye umuhondo bose. Uyu muhondo Niyitegeka yahawe uratuma atazakina umukino wa Bugesera FC kuko yahise yuzuza amakarita atatu y’umuhondo.

Mu gusimbuza, Cassa Mbungo Andre wari ku kibuga cye yakuyemo Habyarimana Innocent ashyiramo Twagirimana Innocent, Maombi Jean Pierre asimbura Vino Ramadhan naho Moustapha Francis asimbura Rachid Kalisa. Ku ruhande rwa Rwasamanzi Yves wanatoje Kiyovu Sport mbere yo kujya muri APR FC yavuyemo agana i Rubavu, yatangiye akuramo Nsabimana Hussein bita Desaiily akaba na kapiteni wa FC Marines, ahita ashyiramo Iraguha Hadji.

Nsabiamana Hussein yakinaga kuri kabiri yahise ajya hanze biba ngomba ko Yamin Salum wakinaga imbere iburyo agaruka kuri kabiri bityo Iraguha ajya mu mwanya wa Yamini Salum. Ndayisenga Ramadjan yasimbuye Kalisa Amri naho Mutunzi Clement ajyamo akina hagati asimbuye Bizimungu Omar.

Ifoto : Amwe mu mafoto y’ikipe ya Kiyovu Sports yo hambere

 Kumenya bamwe mu bakinnyi byatubereye ikibazo ariko namwe ni mwirebere uko yabaga yifashe cyane cyane ku bakunzi ba Kiyovu Sports bibuka bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu ikipe yabo.







Ukeneye serevise zacu watwandikira kuri (nkusiramesh@yahoo.com)

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up