Gen Hwang Pyong-so wa Korea y’amajyaruguru yishwe urwagashinyaguro

Share

Perezida wa Korea y’amajyaruguru yishe urwagashinyaguro umu generari w’imyaka 66 Hwang Pyong-so,umwe mu banyacyubahiro bane bahora ku      ruhande rwe igihe cyose. Bikekwa ko generali Hwang Pyong yaba yarigize kwigomeka ku butegetsi no kurya ruswa ndetse no yasuzuguraga Kim Jong un n’ibikorwa bye .

Kim Jong un ubwo yasuraga igisasu cya kirimbuzi iki gihugu cyarashe mw’igeragezwa mu kwezi kwa 9 tariki 3 uyu mwaka wa 2017, Pyong-so yari umwe mu ba Generali bane bamubaga haffi cyane ariko kuva icyo gihe yongeye kugaragara rimwe gusa mu kwezi kwa 10 ubwo yakorwagaho iperereza acyekwaho kuba yarakiriye ruswa, ndetse no kudaha agaciro ibyemezo bya guverinoma.

Iperereza ryakorwaga na Vice Marshal Choe Ryong-hae ushinzwe ishami ry’ubutasi kandi amakuru akarindwa mw’ibanga amakuru yajye kwunvikana ku gitangaza makuru kimwe muri korea hepfo kivuga ko Gen Pyong-so yari afite ubwumvikane bukye na Vice Marshal Choe Ryong-hae ariwe yari ashinzwe  iperereza kubyo yashinjwaga ku buryo atashoboraga ku mubabarira cyangwa ngo atange amakuru yatuma perezida Kim Jong un amubabarira

Ibyavuye mw’iperereza byerekanye ko Vice Marshal Choe Ryong-hae yashigikiye ko Gen Pyong-so yakwirukanwa mw’ishyaka rya workers party ari naryo rifite ubutegetsi,ndetse akirukanwa no kwamburwa inshingano ze mu gisirikare ndetse ububasha bwo kumuhana ndetse no guhitamo igihano bishikirizwa mukuru w’igihugu Kim Jong un

Nyuma yo gushikiriza raporo umukuru w’gihugu Kim Jong un mu kwezi kwa 11 uwaka wa 2017,nti yahise afata ibyemezo ku buryo bensi batekereje ko uyu musirikare Gen. Pyong ashobora kurusimbuka kubera umubano yari afite n’umukuru w’igihugu ku buryo muri iki gihugu yafatwaga nka nomero ya kabiri kugera ku mukuru w’igihugu.

Urupfu rwa Gen Gen. Pyong

Kim jon un yazamutse ku musozi w’amateka muri iki gihugu witwa Mt. Paektu, yinjira mu buvumo muri uyu musozi mu bazi byimbitse amateka yu y’umusozi bahise bamenya ko Gen. Pyong arangiye.

Nyakwigendera Pyong-so

Uyu musozi wa Mt. Paektu uruhahwa mu mateka ya korea yamajyaruguru ku buryo abaperezida bayoboye iki gihugu mu gihe bageraga kuri uyu musozi bagarukaga bica abantu mu bwishi cyangwa hakicwa umunyacyubahiro muri guverinoma.ibi byatekerejweho cyane ubwo kim jon un yazamukaga uyu musozi abaturage bategereza uko agaruka akica imbaga ya bantu benshi  cyangwa umuntu ukomeye bitaba ibyo agatata umwanzuro ku makimbiranye bafitanye na Leta zunze ubumwe bw’amerika.

Biravugwa ko uyu mugabo Vice Marshal Choe Ryong-hae yagambaniye mugenzi we

Ubwo Kim yicaga umugabo wa nyirasenge

Ubwo yicaga umugabo wa nyirasenge Gen. Song Thaek na minisitiri w’umutekano Hyon Yong chol mu mwaka wa 2013 na 2015, Kim jong un yabanje kuzamuka uyu musozi nyuma y’igihe gito agaruka ameze nkaho yatewe n’imyuka mibi.Ise Kim Jong il na sekuru Kim Il-Sung nabo bicaga bantu iyi basuraga uyu musozi harimo abategetsi abantu rusange ndetse n’imiryango yabo.

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up