Abaturage bo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi barishimira kuba umuriro ubagezeho

Share

Abaturage bo mu murenge wa Mutete kudusantere (centres) twa Cyahafi, Rusumo,Mutete, Rwafandi, Kamasasa na Mutete imyaka yari ibaye 23 batagira amashanyarazi uyu munsi bayagejejeweho. Bizeye cyane gutera imbere kuko babonye imbarutso.

Kuri centre ya Mutete uyu munsi bagejejweho amashanyarazi

Kuri centre ya Mutete uyu munsi bagejejweho amashanyarazi

Intambara yasize yangije insinga z’amashanyarazi zabagezagaho amashanyarazi, imyaka yari ibaye 23 batarongera kubona amashanyarazi.

Imirimo yo gusudira, imashini zisya, abogosha, ababaza bigezweho n’indi mirimo y’iterambere ishingira ku mashanyarazi ngo igiye guhita itangira nabo bihute mu kwiteza imbere.

Samvura Jean Pierre afite imyaka 22 kuva yavuka ntiyigeze abona amashanyarazi aha iwabo nyamara yize umwuga wo gusudira, aho atuye mu gasantere ka Rwafandi ngo yiteguye gutangira umwuga we.

Bamwe bakoraga ingendo ndende bajya kuri centre ya Gaseke cyangwa mu murenge wa Byumba gushaka amashanyarazi, izo ngendo n’amafaranga zabatwaraga barabikize.

Frank Kamu uyobora Umurenge wa Mutete avuga ko ku gacentre ka Gaseke mu kagari ka Gaseke kegereye Akarere ka Gasabo ariho honyine hari amashanyarazi mu murenge wose.

Uyu muyobozi avuga ko amashanyarazi babonye azihutisha ibikorwa by’iterambere biyakenera n’ubundi bamwe bakora ubucuruzi bari bafite ariko batarabona amashanyarazi.

Imirimo iciriritse bayikoraga bifashishije Solar power naza battery, ubu bishimiye kubona amashanyarazi

Imirimo iciriritse bayikoraga bifashishije Solar power naza battery, ubu bishimiye kubona amashanyarazi

Fulgence Ndabakunze umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Gicumbi avuga ko hari gahunda yo gukomeza kugeza amashanyarazi no ku bandi baturage mu mirenge ya Mukarange, Rubaya na Rutare bakaba babanje i Mutete kuko aribwo bwa mbere umuyoboro wa REG uhageze.

Mutete hano abaturage baho muri uyu mwaka bari bijejwe na Perezida wa Republika ko bagomba kubona amashanyarazi.

Ndabakunze avuga ko ubu abaturage 28,7% b’Akarere ka Gicumbi bafite amashanyarazi, muri uyu mwaka w’imari wa 2017/18 (uzarangira mukwa gatandatu 2018) ngo intego ni ukugera kuri 35%, bagakomeza kugeza abaturage bose babonye amashanyarazi.

Uyu munsi imiryango 2 200 niyo yagejejweho amashanyarazi.

i Rusumo muri Mutete abaturage bamwe bishimiye gucana iwabo

i Rusumo muri Mutete abaturage bamwe bishimiye gucana iwabo

Amashanyarazi arababera imbarutso y'iterambere ryihuse

Amashanyarazi arababera imbarutso y’iterambere ryihuse

Uyu munsi nibwo bashyizwe ku murongo wa REG

Uyu munsi nibwo bashyizwe ku murongo wa REG

Ukeneye serevise zacu watwandikira kuri (nkusiramesh@yahoo.com)

src.umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up