Zimbabwe: Abari barafashe amasambu y’Abazungu bategetswe kuyavamo

Share

Minisitiri mushya w’ubuhinzi muri Zimbabwe Perrance Shiri yategetse bamwe mu birabura bahawe amasambu y’abazungu muri 2000 mu buryo bufifitse ko bayavamo agasubizwa Leta. Hari abavuga ko ibi bizaha amahirwe Abazungu bayambuwe bakayasubizwa.

Impinduka mu masambu zabaye muri 2000 zatumye Zimbabwe ibura ibiribwa bihagije.

Mu mwaka wa 2000 muri Zimbabwe habaye impinduka mu bw’ubutaka n’amasambu zikozwe na Perezida Robert Mugabe, Abazungu barayamburwa ahabwa Abirabura kuko ngo bari barayambuwe kandi ari gakondo yabo.

Minisitiri Shiri yagize ati: “Abo bose bahawe cyangwa bihaye amasambu bidakurikije amategeko bagomba kuyavamo vuba.”

The Herald ivuga ko ibyo Minisiteri w’ubuhinzi asaba nibikorwa bizaha uburyo Abazungu bari barambuwe amasambu bakayasubizwa kandi ngo nibo bari bashoboye kuyabyaza umusaruro ugaragara.

Shiri avuga ko abantu bahawe amasambu mu buryo bukurikije amategeko aribo gusa bazayagumana.

Impinduka mu masambu n’ubutaka zakozwe muri 2000 zatumye Abazungu 4000 bamburwa amasambu ahabwa Abirabura bo muri Zimbabwe bagera kuri miliyoni.

Ibi Perezida Mugabe yabikoze avuga ko ari uburyo bwo gusubiza ubutaka ba nyirabwo kandi ko Abazungu bake bari barabwigaruriye bigakenesha Abirabura kandi aribo benshi.

Kuva icyo gihe Zimbabwe yagize umusaruro muke mu buhinzi kandi yari isanzwe ari igihugu kihagije mu biribwa kikanabyohereza hanze.

Abakurikirana Politiki ya Zimbabwe muri iki gihe bavuga ko Perezida mushya Emmerson Mnangagwa ashobora kuzakora impinduka mu bukungu zifatika zishobora kuzazahura ubukungu bwa Zimbabwe.

Perrance Shiri yasabye abaturage bari mu masambu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuvamo vuba

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up