Umukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo ari mu mazi abira.

Share
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hatangiye gusakara inkuru yavugaga ko Nizzo wo muri Urban Boys yasubukuye umubano we n’umukobwa bigeze kugacishaho nyamara bakaza gutandukana,ndetse bikavugwa ko kuri ubu bari mu buryohe bw’urukundo.

Aya makuru ntiyashimishije Nizzo kuko abinyujije kuri instagram yahise yihanangiriza ikinyamakuru cyamuvuzeho amakuru atari ay’impamo ndetse avuga ko bishobora kumuteranya n’umukunzi we basanzwe bakundana.

Kuri ubu Mwiza Jessica na we wavuzweho ko yongeye gukundana na Nizzo yatangaje ko yamaze kugerwaho n’ingaruka zikomeye zo kuba yarabeshyewe. Ni mu Kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’ikinyamakuru Eachamps, aho yatangaje ko adakundana na Nizzo maze yongeraho ko aya makuru yamushyize mu bibazo bikomeye, kuko umusore bakundana kandi banateganyaga kubana na we .byamubabaje cyane ku buryo ngo na gahunda zo  bari bafitanye zamaze guhagarara

Jessica yagize ati:”Umugabo wanjye nanjye turi gutongana, azi ko nshobora kuba mubeshya kandi ibyo navuze mbihagazeho. Biri kuzana amakimbirane hagati yacu, ari kumbaza ikimenyetso cyerekana ko ibyo mubwira ari byo, byateje ikibazo ku buryo ibintu byose byahagaze na gahunda zose twari dufitanye zahagaze. “

src.yegob.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up