Mu Ugushyingo ibiciro ku masoko byiyongereyeho 2,2% -NISR

Share

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko mu kwezi gushize ibiciro ku masoko yo mu mijyi no mu byaro bikomatanyije byazamutseho 1,6%, ariko mu mijyi gusa ari nacyo gipimo gishingirwaho mu igenamigambi ry’igihugu byazamutseho 2,2%.

Imbonerahamwe igaragaza uko ibiciro byagiye bihindagurika ku masoko y'u Rwanda kuva uyu mwaka wa 2017 watangira.

Imbonerahamwe igaragaza uko ibiciro byagiye bihindagurika ku masoko y’u Rwanda kuva uyu mwaka wa 2017 watangira.

Raporo ngaruka kwezi y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) isohoka buri tariki 10 iragaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,2% mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 ugereranyije n’Ugushyingo 2016. Ni mu gihe, mu Ukwakira 2017 byari byazamutse ku gipimo cya 3,6%.

Ku rundi ruhande, Ugereranyije Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017, ibiciro mu mijyi byagabanutseho 1,2%, ngo iri gabanuka ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,9% ugereranyije ayo mezi yombi akurikirana.

NISR yavuze ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 2,2% mu kwezi gushize k’Ugushyingo ai ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,0%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,9%.

Mu bice by’icyaro ho, mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 ibiciro byiyongereyeho 1,0% ugereranyije n’Ugushyingo 2016, nyamara mu Ukwakira 2017 byari byazamutseho 6,3%. Aha ho,

NISR iravuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 1,0% mu byaro mu kwezi gushize, harimo ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 9,0%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

Ugereranyije ukwezi kw’Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017 usanga ibiciro byaragabanutseho 4,3%, kubera ahanini igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 8,0%.

Naho muri rusange mu Rwanda, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 byiyongereyeho 1,6% ugereranyije n’Ugushyingo 2016. Mu gihe, mu Ukwakira 2017 byari byiyongereyeho 5,3%.

NISR iravuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,6% mu kwezi kw’Ugushyingo 2017 ari ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23.5%.

Gusa, muri rusange iyo ugereranyije Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017 usanga ibiciro byaragabanutseho 3,0% kubera ahanini igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,8%.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up