AMAFOTO: Rayon itsinze Police FC 1-0, intsinzi bayitura Karekezi wafunguwe

Share

Umukino w’ikirarane wa shampiyona urangiye Police FC itsindiwe mu rugo na Rayon sports 1-0. Irambona Eric watsinze igitego agitura umutoza we Olivier Karekezi wari umaze iminsi mu maboko ya Police.

Eric Irambona winjiye mu kibuga asimbuye niwe wahaye intsinzi Rayon sports

Eric Irambona winjiye mu kibuga asimbuye niwe wahaye intsinzi Rayon sports

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda berekeje amaso kuri stade ya Kicukiro uyu munsi mu mukino wahuje ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’, n’iyabaye iya kabiri umwaka ushiz.

Police FC yakiriye Rayon sports, umukino wa mbere Olivier Karekezi yatoje umukino wa mbere nyuma y’iminsi yari amaze mu maboko y’urwego rw’ubushinjacyaha bwa Police y’u Rwanda, kuko yarekuwe kuwa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 ariko yongera gutangira akazi mu ikipe ye kuwa mbere tariki 11 Ukuboza 2017.

Uyu mutoza yaje muri uyu mukino afite abakinnyi bake kubera imvune nyinshi, 11 babanje mu kibuga bari bafite bane gusa ku ntebe y’abasimbura bashobora gusimbura aho kuba barindwi nkuko amategeko ya ruhago abiteganya.

Byari byitezwe ko Seninga Innocent utoza Police FC yuririra muri iki cyuho agatangira neza umukino nkuko yari yanabisabye abakinnyi be ariko ntabwo byakunze kuko Bimenyimana Bonfils Caleb na Tidiane Kone batangiye ba Rayon sports batangiye bagora ba myugariro ba Police FC.

Mu minota ya mbere Rayon yashoboraga gutangira iyobora umukino kuko yabonye penaliti ku munota wa 24 ku ikosa ryakorewe Manishimwe Djabel wazamukanye umupira yasize ba myugariro bose ba Police FC barimo Ishimwe Issa Zappy, ariko agongana n’umunyezamu Nzarora Marcel mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Hakizimana Louis yemeza penaliti ariko Yannick Mukunzi ayiteye ikubita igiti cy’izamu.

Gusatura kwa Rayon sports ntabwo byabyajwe umusaruro kuko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko abatoza ba Police FC ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yitwaye kuko banasimbuje mu minota ya kare, Nzabanita David Siabad atanga umwanya kuri Eric Ngendahimana bita Gasongo.

Mu gice cya kabiri, abatoza ba Rayon sports Olivier Karekezi na Lomami Marcel umwungirije nabo bahise bakora impinduka, Eric Irambona usanzwe ari myugariro w’ibumoso asimbura Tidiane Kone wakinaga nka rutahizamu. Izi mpinduka zatunguye benshi zahiriye Rayon sports kuko Irambona wakinishijwe mu mwanya atamenyereye yahesheje ikipe ye intsinzi ku gitego yatsinze amaze umunota umwe gusa mu kibuga, ahawe umupira na bazina we Rutanga Eric.

Nsengiyumva Mustapha Police FC yavanye muri Rayon sports yinjiye mu kibuga asimbuye Amini Muzerwa ku munota wa 68 ariko nta kinini byahinduye ku mukino wavunikiyemo benshi mu bakinnyi ba Rayon sports nka; Manishimwe Djabel wasimbuwe na Nyandwi Saddam, na Niyonzima Olivier Sefu wasimbuwe na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’umukino Rayon sports yatsinze Police FC 1-0, Irambona Eric watsinze igitego cy’intsinzi yabwiye abanyamakuru ko igitego yagituye umutoza we wari umaze iminsi ari mu maboko ya Police.

“Nta byinshi mfite byo kuvuga gusa ndishimye. Ni intsinzi twifuzaga nyuma y’ibihe bibi twanyuzemo. Twabuze umutoza wacu imana iradufasha twongera kumubona, twifuzaga kumuha impano y’amanota atatu. Tumutuye iyi ntsinzi kuko aradufasha cyane.”

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC:Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Mwizerwa Amini, Nzabanita David, Mushimiyimana Mohamed, Mico Justin na Biramahire Abbedy.

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric’Bakame’, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Igitego kitaraboneka benshi mu bakunzi ba Rayon bari bihebye

Igitego kitaraboneka benshi mu bakunzi ba Rayon bari bihebye

Bimenyimana Bonfils Caleb uri hasi yagoye ba myugariro ba Police FC

Bimenyimana Bonfils Caleb uri hasi yagoye ba myugariro ba Police FC

Nova Bayama yacenze Nzarora urindira Police FC ariko abura urangirizamo

Nova Bayama yacenze Nzarora urindira Police FC ariko abura urangirizamo

Police FC yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi

Police FC yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi

Olivier Karekezi yatozaga umukino wa mbere nyuma y'iminsi yari amaze mu maboko ya Police

Olivier Karekezi yatozaga umukino wa mbere nyuma y’iminsi yari amaze mu maboko ya Police

Uyu mupira Irambona yatsinze Police FC niwo wabaye ikinyuranyo

Uyu mupira Irambona yatsinze Police FC niwo wabaye ikinyuranyo

Rutanga Eric ashimira bazina we ku kuba abakuye kure

Rutanga Eric ashimira bazina we ku kuba abakuye kure

Byari ibyishimo byinshi kuri Rayon

Byari ibyishimo byinshi kuri Rayon

Eric Irambona winjiye mu kibuga asimbuye niwe wahaye intsinzi Rayon sports

Eric Irambona winjiye mu kibuga asimbuye niwe wahaye intsinzi Rayon sports

Abakunzi ba Rayon sports bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Abakunzi ba Rayon sports bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Ni umunsi w'amateka kuri Irambona

Ni umunsi w’amateka kuri Irambona

Ngo abakinnyi ba Rayon sports bakoreshaga imbaraga bifuza gutura intsinzi umutoza wabo umaze iminsi afunze

Ngo abakinnyi ba Rayon sports bakoreshaga imbaraga bifuza gutura intsinzi umutoza wabo umaze iminsi afunze

Mu gice cya kabiri Seninga yongeyemo Eric Ngendahimana 24 ngo ahangane n'abo hagati ba Rayon barimo Yannick Mukunzi

Mu gice cya kabiri Seninga yongeyemo Eric Ngendahimana 24 ngo ahangane n’abo hagati ba Rayon barimo Yannick Mukunzi

Umukino wabereye kuri stade ya KicukiroUmukino wabereye kuri stade ya Kicukiro

Umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro

Irambona usanzwe ari myugariro yemeza ko inyota yo gutura Karekezi intsinzi ariyo yamuteye ingufu yo gushaka igitego

Irambona usanzwe ari myugariro yemeza ko inyota yo gutura Karekezi intsinzi ariyo yamuteye ingufu yo gushaka igitego

Abatoza ba Police FC bemeza ko abakinnyi babo babatabye mu nama kuko ntibakinnye uko bumvikanye

Abatoza ba Police FC bemeza ko abakinnyi babo babatabye mu nama kuko ntibakinnye uko bumvikanye

Faustin Usengimana wavunitse ntabwo yakinnye uyu mukino, aha yaganiraga na Visi perezida wa Rayon Gacinya

Faustin Usengimana wavunitse ntabwo yakinnye uyu mukino, aha yaganiraga na Visi perezida wa Rayon Gacinya

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up