Abanyemari bakorera mu gice cyahariwe inganda i masoro barasaba abanyarwanda ko bagomba gutinyuka bagakoresha ibikorerwa mu Rwanda

Share

Umukuru w’igihugu nyakwubahwa Paul Kagame ubwo yagiraga ikiganiro n’abanyamakuru ku ya 9 Mata 2016, yagarutse kuri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye gucika ku muco wo kumva ko ibicuruzwa bituruka mu mahanga ari byo byiza kurusha ibikorerwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yemeje ko haba abatitabira kugura ibikorerwa mu Rwanda ndetse haba n’abakora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, bose bakwiye kwigishwa. Ibi bikaba byatuma ibikorerwa mu Rwanda biba bikoze neza bikabasha gupiganwa ku isoko n’ ibyavuye mu mahanga.

Nanone ubwo umukuru w’igihugu Perezida Kagame ubwo yasuraga icyo gice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali kizwi nka ‘Kigali Special Economic Zone’ yashimye abahatangije ibikorwa  bakomeje kugira umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida wa repabulika ubwo yasuraga agace kahariwe ingamba muri economic zone imasoro

Mu magambo ye umukru w’igihugu yatangaje ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda aricyo cy’ibanze muri uyu mugambi wo gushyiraho uduce twihariye dukoreramo inganda.

Mu butumwa bwe yakomeje yagize ati “Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu. Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze. Guteza imbere iby’iwacu bigomba guhera ku bikorerwa hano bigenerwa Abanyarwanda mbere na mbere.”

Gusa uruganda umunyamakuru w’ikinyamakuru uruvugiro yashobeye kugeramo rukora amarito rwitwa Jabaar Investiments Ltd yasanze bafite imbogamizi zitandukanye nko kuba ibyo bakora bigitumizwa mu mahanga nka Uganda bisonewe n’umusoro bigatuma ibyo bakora bibura isoko.

Umwe mu bashinzwe ubucuruzi muri Jabaar Developments Ltd  Laetitia Mukantaganzwa avuga abanyarwanda bagomba gutinyuka bagakoresha ibyo iwabo kurusha kubitumiza mu mahanga kandi iwabo bihari byujuje ubuziranenge ndetse ku giciro

gito.

 

Laetitia Mukantaganzwa aganira n’umunyamakuru

Jabaar Developments Ltd  uruganda rukora amakarito

Ububiiko bwa makarito muri Jabaar Developments Ltd

Imbere mu ruganda rwa Jabaar Development Ltd

Gahunda ya Made in Rwanda, ni imwe mu nkingi zitajegejega Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, ngo ishakire igisubizo ibibazo byugarije ubukungu, cyane cyane ibiterwa n’icyuho kiboneka hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

 

Share
Scroll Up