Urukiko rwategetse Shadia kwishyura miliyoni 2,8 Frw Nyinawumuntu yashinjaga ubutinganyi

Share

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwahamije Shadia Uwamahirwe ko yasebeje Nyinawumuntu Grace wahoze ari umutoza we muri AS Kigali, rumutegeka kumwishyura 2,825,000 Frw arimo ihazabu n’ayo yakoresheje mu rubanza.

Ababuranyi bombi babwiye IGIHE ko rwasomwe kuwa 29 Ugushyingo 2017 ariko Uwamahirwe avuga ko yatsinzwe ataraburanye akaba agomba gukomeza inzira y’ubutabera, akajurira.

Nyinawumuntu we yavuze ko yishimiye imyanzuro y’urukiko nyuma y’uko rwemeje ko Uwamahirwe Shadia ukinira ikipe ya As Kigali yamusebeje kandi agomba kumwishyura 2,825,000 Frw arimo impozamarira ya 2,300,000 Frw, ibihumbi 500 Frw bya Avoka n’igarama ry’urubanza ringana n’ibihumbi 25 Frw.

Nyinawumuntu yareze uyu mukinnyi icyaha cyo kumusebya nyuma yo kuvugira mu itangazamakuru ko yamushoye mu gukorana imibonano mpuzabitsina babihuje (ubutinganyi) ubwo yamutozaga.

Urukiko rwamuhamije icyaha, rushingiye ku ngingo 288 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi kandi mu ruhame, witirira undi igikorwa cyeruye gishobora gutesha uwo muntu icyubahiro cyangwa agaciro, cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Nyinawumuntu avuga ko ubwo uyu mukinnyi yavugaga ko yamukoreshaga imibonano mpuzabitsina bitamubabaje cyane kuko ngo yakoreshwaga n’abifuzaga ko yirukanwa ku mirimo ye yo gutoza AS Kigali.

Uwamahirwe Shadia w’imyaka 26 yabwiye yavuze ko atamenye umunsi w’iburanisha n’imyanzuro nayo yasomwe adahari, akaba ariho ashingira avuga ko azajurira.

Nyinawumuntu Grace na Uwamahirwe Shadia
src.igihe.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up