Umuyobozi w’ikipe ya FC Barcelona yibasiye bikomeye Cristiano Ronaldo amusebya kuri Messi.

Share
Nyuma y’aho Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yegukaniye Ballon d’Or ye ya gatanu hakomeje gucicikana inkuru zigereranya uyu mukinnyi na Lionel Messi wa Fc Barcelona. Ubwo Ronaldo yatwaraga ballon d’or ya 5 yatangaje ko ariwe mukinnyi wa mbere ku isi ndetse abona nta wundi umurusha kuko n’ibihembo atwara bibyivugira atabihererwa ubusa.
Joseph Vives.

Kuri ubu Umuvugizi wa Fc Barcelona Josep Vives yatunguye abantu ubwo yibasiraga Cristiano Ronaldo maze akavuga ko ibyo Ronaldo yavuze ari ubwiyemezi kuko umukinnyi wa mbere mu mateka y’isi ari Messi.

Josep Vives Yagize ati:”Twubaha Ballon d’Or cyane ndetse na Cristiano Ronaldo tumufata nk’umukinnyi ukomeye kandi uzi kurushanwa.Gusa kuvuga ko ariwe mukinnyi wa mbere aribeshya cyane, umukinnyi wa mbere aba hano i Camp Nou ari we Lionel Messi .” Ibi bikaba byatumye bamwe bavuga ko umuriro ushobora kwaka hagati y’aya makipe,ndetse ngo hitezwe kureba niba n’abayobozi ba Real Madrid nabo barasubiza uyu muyobozi wa Fc Barcelona nabo bakavuga ko umukinnyi wa mbere ari Ronaldo nk’uko bakunze guterana amagambo bapfa aba bakinnyi.

Benshi bakunze kugereranya Messi na Cristiano Ronaldo.
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up