Rubavu, Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe kubera ikibazo gikomeye cyuko abasore cyangwa abagabo ari mbarwa muri uyu murenge.

Share
Rubavu, Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe kubera ikibazo gikomeye cyuko abasore cyangwa abagabo ari mbarwa muri uyu murenge.

Mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu nta bwo byoroshye kugira ngo umukobwa apfe kubona umusore umurongora ku buryo ubu ari bo bahitamo kugura umuhungu bikageza nubwo abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe.

Ndahorugiye Eliazar umusaza utuye mu Murenge wa Bugeshi yemeza ko abagabo babuze muri ako gace batuyemo bigatuma abasore bahari bihagararaho bagahitamo umukobwa ufite amafaranga gusa. Ndahorugiye yagize ati: “hano muri Bugeshi umusore ashaka n’abagore batatu cyangwa batanu bakamutunga”.

Ndahorugiye yakomeje agira ati :“hano umugore atereta umugabo, hari umukobwa uba yaraheze iwabo uzana umusore bakabana”. 

Ibi na none bishimangirwa na Iyizire Léothine umubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko yatangarije ikinyamakuru izubarirashe dukesha iyi nkuru, aho yari ku biro by’Umurenge wa Bugeshi agira ati : “Abasore ba Bugeshi baba bishakira umukobwa ufite amafaranga hano bitandukanye n’ahandi kuko umusore niwe ukurikira amafaranga kuruta umukobwa, nta musore wakwiteza abakobwa batagira amafaranda benshi barabishyura. Ibi biteza impagarara mu mu ryango kuko usanga umugore atunze abagabo barenze 3 cyangwa 4”.

Ndahorugiye Eliazar utuye mu Mudugudu wa Muyange mu Kagali ka Rwanyakayaga mu Murenge wa Bugeshi avuga ko umukobwa adapfa kubona umusore umurongora adafite amafaranga.

Iyizire Leothine yemeza ko muri Bugeshi nta musore wikoza umukobwa utagira amafaranga, ari nabyo biteza impagarara mu muryango.

src.hanga.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up