Nyanza: Habaruwe ingo zirenga 100 zirimo amakimbirane n’abangavu basaga 200 batewe inda

Share

 Akarere ka Nyanza kagaragaje ko ihohoterwa ryo mu ngo rikigaragara mu ngo nyinshi, hakaba hari n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bikabaviramo guta ishuri.

Ku bufatanye n’impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, kuwa 12 Ukuboza 2017 hasojwe iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Solange Mutesi, yavuze ko bakoze ibarura mu ngo z’abatuye Akarere ka Nyanza zirangwamo ihohoterwa n’abangavu batewe inda zitateguwe.

Yagize ati “Mu Karere kacu ihohoterwa riracyahari kuko imibare dufite yerekana ko mu ngo tumaze kubarura izigera kuri 106 zirangwamo ihohoterwa, turacyafite abangavu baterwa inda bakiri bato kuko ubu twabaruye abasaga 200; turacyafite abagore bahohoterwa bagaceceka bakabihishira niyo mpamvu dukora ubu bukangurambaga.”

Abaturage bavuga ko hari aho usanga hakiri abashakanye barara barwana, ahanini ngo biterwa n’ubusinzi ndetse no kutajya inama ku bagize umuryango.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yagaragaje ko bahangayikishijwe n’ingo zikirangwamo ihohoterwa.

Yagize ati “Ubukangurambaga dukora butanga umusaruro kuko abantu bamaze gusobanukirwa ihohoterwa icyo ari cyo ariko ntabwo tugomba kurekeraho kuko riracyahari, tuzakomeza gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije kurandura ihohoterwa kugeza igihe rizacika burundu mu muryango nyarwanda.”

Nubwo hasojwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, ibikorwa byo kwigisha abaturage no gufatanya nabo gukumira ihohoterwa bizakomeza.

 

Abaturage basabwe kudahishira ihohoterwa ribera mu ngo

 

 

 

Umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Solange Mutesi
src.igihe.com

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up