Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

 Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo , akaza gutoroka  Gereza ya Nyanza mu ijoro ryo kuya 31 Ukwakira 2017 yagaragaye Kampala ashakisha impapuro zo kujya mu Bubiligi. Aya makuru twahawe n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Ntamuhanga yagaragaye ahitwa Nakasero Road plot 6 ahari ikicaro cya Belgian Embassy in Kampala , Uganda.

Mu rwego rwo gushimangira imikoranire n‘izindi nzego za Polisi zo mu karere, Polisi y’u Rwanda kuva muri 2000, yakunze gusinya amasezerano n’ibindi bihugu by’ibituranyi birimo na Uganda. Ibindi byagezweho bitewe na bene iyi mikoranire harimo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu, aha twavuga nk’abantu bakekwaho gukora ibyaha bagahungira mu gihugu cy’abaturanyi.

Ntamuhanga Cassier ,  Sibomana Kirege,  na Batambirije Théogène  batorotse  bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.

Muri icyo gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.

Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.

Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.

Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16. Yari amaze icyenda muri gereza.

Uhereye ibumoso: Sibomana Kirege, Ntamuhanga Cassien na Batambirije Théogène batorotse gereza barahigishwa uruhindu
src.rusyashya.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up