Miss Vanessa yahishuye agahinda gakomeye afite nyuma yo kumara igihe kinini nta musore umubaza izina.

Share

Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015, yahishuye ko kuri ubu afite agahinda ko kuba ari wenyine nyuma y’amezi agera kuri arindwi nta musore uramusaba ko bakundana ndetse anavuga ko ashaka kuzasubira mu rukundo nyuma y’imyaka ibiri.

Vanessa avuga ko kuva yagira imyaka 18 y’amavuko aribwo bwa mbere amaze igihe kinini nta musore uramubaza izina, dore ko uyu mukobwa yakunze kuvugwa mu rukundo n’abasore batandukanye nyuma bagashwana bidaciye kabiri.

Vanessa abinyujije kuri Snapchat yavuze ko arambiwe ubuzima bwa wenyine gusa anongeraho ko uyu mwaka wa 2017 nurangira atabonye umusore bakundana azaba aribwo bwa mbere bibayeho mu buzima bwe kumara igihe kinini nta mukunzi dore ko ngo kuva afite imyaka 18 y’amavuko atasibaga kuvugwa mu rukundo n’abasore. Yagize ati:”Amezi arindwi yose arirenze nta mukunzi mfite, nshaka kugerageza umwaka, bizaba ari ubwa mbere bimbayeho kuva nagira imyaka 18.”

Uyu mukobwa yakomeje kandi ahishura umubare w’abasore bakundanye n’ibihugu bakomokamo, yatangaje ko afite imyaka 19 y’amavuko yakundanye n’umusore ukomoka mu birwa bya Caribbean.Ku myaka 21 yakundanye n’uwo muri Canada, ku myaka 23 akundana n’Umunyarwanda, arenzaho ko ku myaka 24 yongeye kwisanga mu rukundo n’Umunyarwanda.

Miss Vanessa kuri ubu ufite imyaka 25 y’amavuko yavuze ko agiye kwiha imyaka ibiri nta mukunzi afite ariko ko aramutse abonye umusore ufite imico n’imyifatire imunyuze irimo gukunda Imana, ufite amafaranga, uzi kwita ku wo akunda, yahinduka akongera gukunda.Yagize ati “Ni ukuri munyitege mumbikire basaza banyu. N’imyaka ibiri gusa, ubundi nkaza nje. Nshobora guteka, nshobora gukora isuku, nzi gutwara ibinyabiziga [….] ariko ntago nshaka abasore bo kumbabaza birumvikana! kubera ko tutazaba dufite igihe cyo gukorera amafaranga mbere yo kurushinga, nzaba nkuze bihagije kandi umukobwa ukuze ni zahabu.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up