Rwigema yegukanye PKF Golf Tournament, asaba abagore kutitinya mu mikino

Share

Rwigema Alice yahigitse abakinnyi 80 bitabiriye irushanwa rya ‘PKF Golf Tournament’ ryabereye i Nyarutarama kuri Golf Club, asaba bagenzi be b’abagore gutinyuka bakitabira imikino itandukanye by’umwihariko Golf kuko ifasha gusigasira ubuzima bwabo.

Si kenshi Abanyarwandakazi by’umwihariko abamaze kuba ababyeyi bakunze kwitabira imikino kubera impamvu zirimo kwitinya, kumara umwanya munini bita ku miryango ndetse n’abandi babibuzwa n’ibisigisigi by’umuco ubundi utarabemereraga kugira uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro yo mu ruhame.

Rwigema Alice, umwe mu bagore bateye intambwe bakagana imikino by’umwihariko Golf yatangiye gukina mu 2014, yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya ‘PKF Golf Tournament’ ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 80 barimo Abanyarwanda, Abanya-Kenya n’Abashinwa ryabereye kuri Kigali Golf Club i Nyarutarama mu mpera z’icyumweru gishize.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gushyikirizwa igikombe yagize ati “Maze iminsi nkina golf, ubu nari mfite handicap [uburyo babara ibyiciro mu mukino wa golf] 24 ariko kuko maze iminsi nitwara neza bagiye kunshyira kuri 22. Iri rushanwa nari naryiteguye cyane kuko nashakaga kwegukana igikombe ndetse n’umugabo wanjye mu gitondo yambajije ati “Ese ugiye kuzana igikombe? Ndabimwizeza.”

Rwigema yavuze ko kubera akandi kazi asanzwe akora bimugora kubona uko yitoza ariko kuko abikunda ndetse azi akamaro k’imikino ku buzima, agerageza akayibonera umwanya.

Yasabye n’abandi bagore batarumva akamaro ka siporo n’abitinya guhindura imyumvire.

Yagize ati “Siporo ni nziza kandi umuntu uzi akamaro kayo ntabwo yabura umwanya wo kuyikora. Nanjye birangora kuko mfite akandi kazi ariko nko muri weekend ngerageza kwitoza mu gitondo na nimugoroba igihe byankundiye.”

Nyuma y’iri rushanwa, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda rirateganya BK Golf Competition izaba mu cyumweru gitaha na MTN Open ari nayo izasoza umwaka w’imikino muri rusange.

Rwigema Alice wegukanye irushanwa rya PKF Golf Tournament yasabye abagore gutinyuka bakitabira imikino

Benjamin Mukisa witwaye neza mu cyiciro cy’abagabo ahabwa igihembo

PKF Golf Tournament yitabiriwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye

Iri rushanwa ryabereye i Nyarutarama kuri Golf Club
src.Igihe.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up