Polisi y’igihugu cy’urwanda (RNP), yunguranye ibitekerezo n’abanyamakuru

Share

Kuri uyu wagatatu tariki 13/12/2017,Polisi y’u rwanda yunguranye ibitekerezo n’abanyamakuru ku bufatanye n’urwego rugenzura abanyamakuru RMC ku cyicaro gikuru cyayo ku kacyiru.

Iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cyari kigamije kungurana ibitekerezo ku bibazo bijyanye n’umutekano wo mu muhanda,ibyaha bitandukanye,ndetse no kwibutsa abaturage ko bagomba kwitwaririka muri iki gihe cy’ iminsi mukuru birinda impanuka ndetse bagatanga n’amakuru ku gihe aho bakeka  icyaha.

Umuyobozi wa polisi IGP Emanuel Gasana yishimiye umusanzu abanyamakuru batanga ndetse agasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kandi bukarushaho umwaka utaha.IGP Emanuel Gasana yagaragarije abanyamakuru ibyo bashoboye kugeraho nko kwunguka amaraso mashya, kwubaka ibyumba bya mashuri,amavuriro,ibyubako zicumbikira abapolisi n’ibindi.yasabye abaturage kwubahiriza mategeko bakirinda ibyaha harimo ubushimusi no gucuruza bantu(human trafficking) ibiyobyabwenge mu rubyiruko,nibindi.

IGP Emanuel Gasana

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi yasabye abanyamakuru gufatanya na polisi mu gukangurira abaturage gukoresha neza umuhanda ndetse n’abatwara ibinyabiziga kubariza amategeko y’umuhanda beshi ubona bayica nkana nko kuvugira kuri telefone utwaye cyangwa kutubahiriza inzira za banyamaguru no guha agaciro atanga amabwiriza yo guhagarara cyangwa gukomeza.

CP George Rumanzi

ACP Theos Badege

Umuvugizi wa polisi y’ uRwanda ACP Theos Badege yashimiye ko urwego rwa polisi rwashoboye kuganya ibyaha ku rwego rushimishije bityo bigatanga ikizere ko mu mwaka utaha bizagabanuka kurushaho kubera ingamba zashizweho kubufanye n’abanyamakuru binyuze mu nkuru zitangazwa.Asubiza umunyamakuru w’ uruvugiro.com ku kibazo yabajije cy’umutekano muke ugaragara mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu karere ka Nyarugenge mu duce twa Nyamirambo yatangaje ko hagiye gukazwa ingamba mu gukumira ubwo bugizi bwa nabi buhagarara.

Cleophas Barore

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC),Cleophas Barore yasabye abanyamakuru kurwangwa n’indangagaciro ziranga umwuga wabo ndetse bagakora inkuri z’icukumbuye bakirinda ruswa n’ibindi byatuma umwuga wabo watakaza agaciro.Cleophas Barore, yasabye polisi ko yashiraho igihembo ngaruka mwaka ku munyamakuru wahize abandi mu gutangaza inkuru z’umutekano yafashije urwego rwa polisi.

Abanyamakuru bitabiriye ari benshi

Nubwo hazivugwa ruswa muri polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda,hagendewe kuri raporo za Transparency rwanda, Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi mu gihugu hose, rita muri yombi 30 bagerageje kuyitanga ngo badahanwa.

 

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up