Haruna ababajwe cyane n’uko Amavubi yitwaye muri CECAFA

Share
Haruna Niyonzima mu ijoro ryakeye ubwo yari asubiye kukazi muri Tanzania nyuma y'iminsi micye yari amaze mu Rwanda mu karuhuko

Haruna Niyonzima mu ijoro ryakeye ubwo yari asubiye kukazi muri Tanzania nyuma y’iminsi micye yari amaze mu Rwanda mu karuhuko

Haruna ubu ukinira ikipe ya Simba Sports Club yabwiye Umuseke ati “Sinakiriye neza (uko Amavubi yitwaye) nk’umukinnyi w’umunyarwanda nkaba na Kapiteni, ariko Coach yari afite imipango ye. Ariko abanyarwanda ntitwishimiye aho twaviriyemo.”

Haruna avuga ko gahunda y’umutoza yo gutegura CHAN ariyo yajyanye muri CECAFA bityo akaba yizeye ko hari isomo bavanye muri CECAFA rizabafasha muri CHAN izabera muri Maroc.

Ati “Hari ibyo bize kandi n’umutoza yavuze ko yize ku bakinnyi be.  Ku bwanjye numva bari bakwiye kwitegura neza ni ikipe nziza kandi  Imana nibafasha bazitwara neza.”

Haruna asanga ibyo kuvuga ko Amavubi arimo abana bidakwiye kuko ngo football idakinnya n’abana.

Ngo bagomba guharanira gutsinda kandi bakumva ko bafite intego yo kugira aho bagera muri CHAN.

Haruna na bagenzi be bakina hanze y’u Rwanda ntabwo bahamagawe mu Amavubi yagiye muri CECAFA kuko umutoza yari afite umugambi wo gutoza no kumenyereza abakina imbere mu gihugu kugira ngo bazitware neza muri CHAN.

Ibya Katauti byaramushenguye

Haruna yatubwiye kandi ko yababajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Ndikumana Hamad Kataut ndetse byamugoye kubyakira kuko atabanashije kuza kumushyingura.

Asaba abanyarwanda bakunda sport kujya bahora bibuka Katauti na Gangi nk’abagabo we yise intwari mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Haruna yatubwiye ko yari amaze icyumweru n’igice mu Rwanda aje kugira ibyo atunganya. Ati “ubu nabirangije nsubiye ku kazi”

src.umuseke.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up