Ubufatanye bw’Abanyarwanda burakenewe mu kurwanya Diyabete

Share
JPEG - 137.8 kb
Abantu bose bagirwa inama yo kwisuzumisha Diyabete

Ingaruka z’iyi ndwara itandura ziba mbi cyane nk’ubuhumyi indwara z’umutima, kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko n’izindi bishobora kugeza ku rupfu, bityo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) gisanga ubufatanye bw’Abanyarwanda bukenewe mu kurwanya Diyabete.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Niyonsenga Simon Pierre Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Diyabete muri RBC, yagarutse ku bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa kuva ku itariki ya 14 kugeza kuri 26 Ugushyingo 2017.

JPEG - 135.7 kb
Niyonsenga Simon Pierre, umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Diyabete muri RBC

Ni ubukangurambaga batangiriye mu kigo nderabuzima cya Cyabingo ho mu karere ka Gakenke, aho bari bagamije gukora itandukaniro ry’uko basanzwe bakorera i Kigali abantu bakagira ngo izo serivisi ni ho ziboneka gusa cyangwa se hakaba n’abibaza ko abarwayi ba Diyabete ari ho bari gusa .

Yagize ati “ Twagiraga ngo twerekane ko Diyabete nta mupaka ifite, abantu bose bashobora kuyirwara, hose irahari. Ikindi, no kubereka ko izo serivisi baboneraga mu murwa mukuru cyangwa bumvira mu itangazamakuru kugera ku rwego rwa centre de santé zirahari. Ubwo cyane cyane tuba dushatse kuvuga kwisuzumisha ndetse n’umuntu basuzumye bagasanga arwaye Diyabete ko bashobora kumukurikirana ubuzima bwe bukamera neza.”

Niyonsenga asobanura ko ku rwego rw’ibigo nderabuzima bashobora gusuzuma umuntu urwaye Diyabete, byaba ngombwa bakaba banamwohereza ku bitaro akavurwa.

Ibi ngo ni ibintu by’ingenzi cyane kuko byamaze kugaragara ko abantu benshi baba batarisuzumishije. Kuri ubu ½ cy’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda bishobora gukurikirana umurwayi bikanamuha imiti.
Yongeraho ko kugeza mu kwezi kwa Mata 2018, mu bigo nderabuzima byose byo mu Rwanda, bazaba bashobora kuba bavura indwara ya Diyabete.

Umusaruro wavuye mu bukangurambaga ni ntagereranywa
Ubukangurambaga bwakozwe mu kwezi gushize bwasize umusaruro ufatika mu kumenya neza indwara ya Diyabete no gufata ingamba mu kuyirinda.

Niyonsenga yagize ati “ Igituma dukora ubukangurambaga ni uko tuzi yuko kwirinda indwara zitandura ari uguhozaho kuko zitandukanye n’izindi ndwara ushobora kumva ubabara umutwe cyangwa ukagira umuriro ugahita ujya kwa muganga. Ni mu gihe zo akenshi baza kwa muganga bamaze kuremba. Niyo mpamvu usanga dukangurira abantu kwisuzumisha.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko byibuz umuntu urengeje imyaka 35 akwiye kwisuzumisha rimwe mu mwaka. Gusuzuma no kuvura byaroroshye kuko bikorerwa ku bigonderabuzima n’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza bukaba bubishyurira iyo barengeje imyaka 35.

Kuba Leta y’u Rwanda yaranashyizeho ishami rishinzwe kurwanya indwara ya Diyabete by’umwihariko, ni ikintu cy’indashyikirwa Umunyarwanda aho ari hose akwiye kwishimira.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard aheruka mu Nteko Ishinga Amategeko kuvuga icyo Guverinoma izakora muri iyi myaka 7 yagaragaje ko mu ndwara zari zisanzweho, izashyizwe ku isonga ni izitandura zirimo na Diyabete.
Kuri ubu, mu mihigo ya Minisiteri y’Ubuzima harimo gahunda zifasha Abanyarwanda kwirinda no kuvura indwara zitandura.

Niyonsenga yagize ati “Iyo bavuze kwirinda no kwivuza indwara zitandura ni ukuvuga ngo bazohereza abaganga bashyashya kujya kubyiga, bazagura ibikoresho byinshi bigashyirwa hose mu gihugu, niho imbaraga nyinshi zizaba ziri. Ni ukuvuga ngo aba ari umuhigo wa Leta kandi ugomba kuzahigurwa n’inzego zitandukanye.”

3% mu Rwanda ni bo barwaye Diyabete
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bukajya ahagaragara mu mwaka wa 2014 bugaragaza ko mu Rwanda byibuze abantu 3% baba barwaye Diyabete.

Niyonsenga avuga ko iyo ugereranyije n’abantu bakoreweho ubwo bushakashatsi bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 64, abantu hafi ibihumbi 200 barwaye Diyabete ariko ngo igitangaje ni uko abarenze ½ cyabo batari bazi ko barwaye.

Niyonsenga yagize ati “ Ibi byagaragaje ko abantu bamenya ko barwaye Diyabete ari uko bisuzumishije. Ubwo rero akaba aribwo butumwa duha abantu cyane cyane ko abantu benshi barwaye Diyabete baba batabizi bagomba kujya kwipimisha.”

Niyonsenga avuga ko iyo ugiye kwisumisha kakiri kare hari igipimo ushobora gusanga urimo ku buryo bashobora kukugira inama z’uko uhindura imibereho yawe ntube warwara Diyabete; n’iyo umuntu yasuzumwe bagasanga yaramaze kurwara ahabwa imiti ku buryo itamuzahaza.

Mu ngaruka za Diyabete, izikunze kugaragara cyane ni ubuhumyi, indwara z’umutima, indwara z’impyiko (impyiko zikananirwa no gucika ingingo rimwe na rimwe), uburemba, kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko mu buryo bukomeye ku buryo bishobora guteza urupfu, imitsi ishobora kuziba cyangwa kwangirika.
Ku muntu wari ushinzwe kwita ku muryango, akarwara Diyabete, bihungabanya byinshi.

Inama zitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kwirinda iyo ndwara harimo kurya imboga n’imbuto kenshi no kwirinda isukari ikabije.Ubushakashatsi bwakozwe na OMS bwerekana ko no kunywa itabi riri mu bishobora gutera Diyabete.

Umubyibuho ukabije na wo uri mu bitera Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri.

Ese Diyabete ishobora kuvurwa?
Diyabete ni indwara ishobora kwitabwaho ntigire icyo itwara uyirwaye.
Ukimenya ko urwaye Diyabete gerageza gukurikiza inama za muganga. Zimwe mu nama za muganga ni ukugabanya ibiro, kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata imiti neza nkuko wayandikiwe bityo, isukari izagaruka ku gipimo cy’isukari iba ikenewe mu mubiri ( normal blood sugar).

Rwagasore Edson, Umukozi wa RBC mu ishami rikumira indwara za Diyabete, yagize ati “ Iyo umuntu amaze kugaragaza ko arwaye Diyabete icyo gihe hari imiti yo kuyivura ariko ntabwo ari iyo kuyikiza, bivuze ko indwara ya Diyabete nta muti wihariye ushobora kuyivura ngo ikire burundu..”

JPEG - 149.4 kb
Rwagasore Edson, Umukozi wa RBC, ishami rya Diyabete

Hari abantu batandukanye bajya bavuga ko bavura indwara ya Diyabete, harimo abavuzi gakondo bigatuma abarwayi benshi babagana bumva ko bagiye kubona imiti. Rwagasore avuga ko mu byukuri muri abo benshi bagaruka mu bigo nderabuzima cyangwa se mu bigo by’ubuvuzi barembye kurushaho.

Rwagasore agira abarwayi bose ba Diyabete inama z’uko bagomba gukurikiza gahunda bahabwa n’abaganga. Muri izo gahunda harimo uburyo bw’imirire, hari uburyo bwo gufata imiti kandi buhoraho, hari n’uburyo bwo gukurikirana n’izindi ndwara zishobora guterwa na Diyabete cyane cyane indwara z’impyiko.

Ati “ Iyo bari kwamuganga babakurikiranye akenshi basuzumirwayo indwara z’impyiko buri gihe kugira ngo zitaza kwangirika bitewe n’isukari nyinshi. Byongeye kandi, hari ibipimo tugenda tubafata buri gihe mu gihe cy’amezi 6 kugira ngo tumenye ko ya miti turimo kubaha niba koko irimo gukora.”

Kuri ubu RBC yizeza ko imiti yose ijyanye no kuvura indwara ya Diyabete ihari mu bigo by’ubuvuzi byo mu Rwanda.

Hejuru ya 80% by’indwara zitandura zishobora kwirindwa
Umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ni ugukomeza gukangurira Abanyarwanda kwirinda indwara zitandura kuko nko kurenga 80% by’izo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe abantu bamenye amakuru yazo bakareka kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri.

Abajyanama b’ubuzima bazongererwa ubushobozi. Ubusanzwe bareba ibindi byose ariko ntabwo bajyaga bareba indwara zitandura. Kuri ubu hari ubufatanye bakoranye na Minisiteri y’uburezi ku bana barangiza amashuri yisumbuye ntibagire amahirwe yo gukomeza muri za kaminuza aho bafashe abana babiri muri buri kagari bakabahugura mu gihe cy’amezi atandatu kuri izi ndwara bagahabwa impamyabushobozi.

Mubyo bashinzwe harimo kujya banyura mu ngo z’abaturage mu tugari bakoreramo, babakangurira kwirinda izo ndwara ndetse no kujya kwisuzumisha kwa muganga.
Mu mwaka utaha, biteganyijwe ko bazava ku tugari 100 batangiriyeho, bagere mu tugari 1000 ku buryo umuntu aho azaba ari hose ashobora kubona umuntu umubwira amakuru. Ibi bizagendana n’ubukangurambaga mu bitangazamakuru kuko iyi ndwara izarandurwa n’ubufatanye bw’inzego zose.

src.imwahonshya

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up