Nyagatare: Abajura baraye mu gisenge cy’Akagali ka Cyabayaga

Share

Kuva saa yine z’ijoro kugeza saa mbili zo muri iki gitondo abajura bafashwe n’irondo ry’umwuga bagiye kwiba mu biro by’Akagali ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, ribafungira mu biro kugira ngo ryitabaze Police. Aba bajura bapfumuye igisenge bashaka gusohoka basanga batangatanzwe hanze maze bigumira mu gisenge kugeza Police ije kubafata mu gitondo.

Ku biro by'Akagari ka Cyabayaga muri iki gitondo

Ku biro by’Akagari ka Cyabayaga muri iki gitondo

Sylvain Kabera uyobora aka kagali yabwiye Umuseke ko aba bajura bafashwe bagiye kwiba hanyuma bashaka kurwanya abanyerondo ngo basohoke biranga.

Bahise basubira mu biro by’Akagari maze abanyerondo babafungiramo kugira ngo hitabazwe Police.

Abo bajura ngo bifashishije ibyuma bafite byifashishwa mu kwica inzugi bapfumura igisenge bashaka gusohokera hejuru.

Kabera avuga ko irondo ryahise ribagotagota hose maze babura ubumanuka baguma mu gisenge kugeza muri iki gitondo ubwo twandikaga iyi nkuru.

Kugeza ubu bafashe babiri umwe witwa Seruvumba ngo avuga ko ari uwo mu murenge wa Mimuri undi akavuga ko ari uwa Karangazi.

Seruvumba we ngo yigeze gufungirwa muri gereza ya Ntsinda (Rwamagana) aza kurekurwa.

Ahagana saa mbili, Police yaje gufatanya n’irondo gufata aba bajura bari bakiri mu gisenge, bajya gufungwa.

Mu karere ka Nyagatare

Mu karere ka Nyagatare

Mu kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare

Mu kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare

Abaturage baje gukurikirana iby'aba bajura muri iki gitondo ubwo bari bakiri mu gisenge cy'Akagari

Abaturage baje gukurikirana iby’aba bajura muri iki gitondo ubwo bari bakiri mu gisenge cy’Akagari

umuseke.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up