Nizzo mu buryohe n’umukobwa bigeze kukanyuzaho mu rukundo

Share

Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] wo mu itsinda rya Urban Boyz amaze iminsi mu buryohe n’umukobwa witwa Mwiza Jessica bigeze kukanyuzaho mu rukundo ariko ntibivugwe mu itangazamakuru.

Nizzo na Jessica bakundanye mu mpera za 2016 kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko ibyabo biza kugenda bikonja kugeza ubwo batari bagicana uwaka ndetse utabaza umwe amakuru y’undi ngo akubwire ko banaziranye.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko aba bombi bongeye kubura umubano ndetse bakaba bamaze iminsi mu buryohe bw’ubudasiba.

Umwe mu nshuti za hafi za Nizzo watanze amakuru y’umubano mushya hagati ye n’uyu mukobwa, yavuze ko bamaze iminsi bari kumwe agatoki ku kandi kuko “aho wabona Nizzo yasohotse byakorohera no kuhabona Jessica, bameranye neza muri iyi minsi.”

Amakuru ahamya ko Nizzo na Jessica bamaze iminsi basohokana no mu masaha akuze bishimanye. Yagize ati “Mbaheruka ku wa Gatanu i Nyamirambo, uwo mukobwa bari kumwe mu modoka ye ndetse bagiye no mu iduka guhaha bamaramo igihe kirekire kugeza batashye.”

Icyo gihe Nizzo yari amaze umwanya muto avuye mu gitaramo yakoranye na Humble Jizzo basigaye bahuriye muri Urban Boyz, cyabereye i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Inshuti ya Nizzo itashimye gushyira amazina mu itangazamakuru yavuze ko Nizzo amaze iminsi aguyaguya uwo mukobwa kandi na we amwishimira akaba ari no “mu bakomeje gufasha uyu muhanzi kumererwa neza nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi.”

Nizzo ntaragira icyo atangaza ku byerekeye umubano we na Jessica. Yari amaze igihe avugwaho kugirana ibihe n’abakobwa batandukanye barimo Umulisa Yvette bakundanye yiga mu Bushinwa ndetse bombi bemezaga ko bazarushinga ariko urukundo ruza gucyendera.

 

Nizzo na Jessica bamaze iminsi mu bihe byiza

Mu minsi ishize uyu muhanzi byavuzwe ko afite umukunzi mushya witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi, umubano wabo wajemo agatotsi bitewe n’uburyo Nizzo yafotowe agirana ibihe byiza n’undi uzwi nka Bijou Dabijou ukora ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda akaza mu Rwanda mu gihe cyo kuruhuka.

Amateka y’urukundo kuri Nizzo ntarangirira kuri aba kuko uyu musore yigeze no kukanyuzaho na Mc Anita Pendo na Sacha. Muri iyi minsi biravugwa ko ameranye na Mwiza Jessica bagiye bagirana urukundo rukonja rukongera rugashyuha mu bihe bitandukanye.

 

Mwiza Jessica ukunze kwiyita Jessy Bae

 

 

 

 

Mwiza Jessica umaze iminsi mu buryohe na Nizzo

 

Nizzo amaze kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi

 

Uyu mukobwa akunze gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye

 

Urban Boyz ya Nizzo na Humble Jizzo iherutse gukora igitaramo cya mbere
src.Igihe.com

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up